“Long way” indirimbo y’umuhungu wa Victoire Ingabire yaririmbiye nyina amwihanganisha

6,050
Kwibuka30
Umuhungu wa Victoire Ingabire yasohoye indirimbo ivuga kuri nyina yise  “Inzira ndende” | Umunyarwanda

Umuhungu wa Ingabire Victoire yashyize hanze indirimbo yise LONG WAY (Inzira ndende) ayitura nyina aranamwihanganisha.

Umuhungu wa Victoire Ingabire uzwi ku mazina y’ubuhanzi” Dubbel T ubu akaba afite imyaka 19 y’amavuko, yasohoye indirimbo  yise “Long Way(inzira ndende)ivuga ku buzima bwa politiki nyina yanyuzemo kuva yaza mu Rwanda 2010.

Muri iyi ndirimbo uyu muhungu wa Victoire Ingabire Umuhoza uyibora ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko nyina yaje mu gihugu cy’amavuko bakamufunga ndetse ko inzira y’ubuzima bwe yamubanye ndende cyane.

Aragira ati:”Maman yagiye mu gihugu cy’amavuko baramufunga, inzira y’ubuzima ni ndende ihangane Mama.”

N’ubwo yakomoje ku ifungwa rya nyina agereranya nk’inzira ndende yanyuzemo, yirinze kuvuga impamvu yatumye umubyeyi we anyura muri iyo nzira n’icyatumye ashyirwa mu gihome ariko nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Kwibuka30

Tubibutse ko Victoire Ingabire yatawe muri yombi nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda ubwo yazaga kugerageza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko akaza kwangirwa nyuma yo gusanga atujuje ibisabwa n’amategeko ndetse n’ishyaka rye FDU Inkingi yarimo icyo gihe rikaba ritari ryakemerewe  gukorera ku butaka bw’uRwanda kandi rikaba ryari ryaragaragaye ho ubusembwa bwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ubwo biyemezaga gukorera hamwe mucyo bise CPC Ubumwe yari igizwe na FDLR, FDU Inkingi, na RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu Faustin.

Kimwe mu cyatumye atabwa muri yombi agashyirwa mu gihome ni amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi  1994 by’umwihariko ayo yavugiye k’Urwibutso rwa Gisozi.

Icyo gihe yagize ati:” Nabonye Urwibutso rw’Abatutsi ariko sinabonye urw’Abahutu”

Aya magambo yateje igikuba mu banyarwanda bibaza umuntu wadukanye amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside no gucamo ibice Abanyarwanda

Aya n’amagambo akunda gukoreshwa n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho bakunze kuvuga ko mu Rwanda habaye” Double Genocide” cyangwa Jenoside”Hutu” ariko bakabikora bigiza nkana bagamije gupfobya iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Victoire Ingabire afungwa n’ubwo umuhungu we atabisobanuye neza mu nganzo ye.

Comments are closed.