Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi 4,592 bazamuwe

8,619
Rwanda: Police warns parents against corporal punishment - RegionWeek

Perezida Kagame w’u Rwanda yazamuye mu ntera abapolisi 4,592 (Photo Archive)

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi 4, 592 bo mu byiciro bitandukanye. Kuzamurwa mu ntera byatangajwe kuri uyu wa Kane  tariki ya 27 Mutarama 2022, mu bazamuwe harimo abapolisi bane bazamuwe mu ntera bava ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya mu cyiciro cy’abakomiseri ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Abo ni ACP Sam Bugingo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda abanyacyubahiro (VIP), ACP Aloys Munana Burora, Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibinyabiziga, ACP  Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba (RPC)  na ACP Rutagarama Kanyamihigo, Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa, itsinda rishinzwe kurinda abanyacyubahiro batandukanye muri icyo gihugu(PSU).  

Abandi bapolisi batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bavuye  ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP), Babiri bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) bavuye ku ipeti rya Superintendent of Police (SP) naho ba ofisiye 100 bazamurwa ku ipeti rya Superintendent of Police (SP) bavuye ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).

Abandi bapolisi 266 bazamuwe mu ntera bajya ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) bavuye ku ipeti rya Inspector of Police (IP) naho abapolisi 638 bazamurwa mu ntera bajya ku ipeti rya  Inspector of Police (IP) bavuye ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Abapolisi  56 bari ku ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT),bahawe ipeti rya Chief Sergeant (C/SGT), abapolisi 355 bavuye ku ipeti rya  Sergeant (SGT) bahabwa ipeti rya Senior Sergeant (S/SGT), abapolisi  928 bavuye ku ipeti rya Corporal  (CPL) bajya ku ipeti rya Sergeant (SGT) naho abapolisi  2,240 bazamuwe mu ntera bava mu bapolisi bato bajya ku ipeti rya  Corporal (CPL).
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama hemejwe ko abapolisi 481 bo mu mapeti atandukanye  basezererwa muri Polisi y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi harimo ikinyabupfura gicye,ruswa n’ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira abapolisi bose bazamuwe mu ntera. Yakomeje avuga ko gukora kinyamwuga no kugira ikinyabupfura ari zimwe mu ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda ndetse ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kutihanganira abarya ruswa.

Comments are closed.