Perezida Kagame yasabye abarangije muri UGHE kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu buzima

9,724

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya University of Global Health Equity  iri i Butaro mu Karere ka Burera, kwifashisha ubumenyi  bahawe mu gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’ ubuzima.

Abanyeshuri 28 baturutse mu bihugu 12 ni bo basoje amasomo yabo muri University of Global Health Equity  iri i Butaro,igikorwa kibaye mu gihe isi yose ihanganye na COVID-19.

Ni ku nshuro ya 5 iyi kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi itanga izi mpamyabumenyu z’icyiciro cya 3 cya kaminuza kuko yatangiye muri 2015.

Gloria Igihozo ni umwe muri abo banyeshuli basoje ayo masomo, yavuze  ko urwego rw’ubuzima rukeneye ubufatanye bwa buri wese kugirango intego igerweho.

Ashingiye ku bumenyi bwahawe aba banyeshuri n’imishinga bakoze ubwabo, Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi Kaminuza Prof Paul Farmer avuga ko basohotse bafite impamba ihagije.

Yagize ati “Aba banyeshuri bakoze akazi gatangaje, imishinga y’akataraboneka bibaza uburyo bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima no kongera imbaraga mu guteza imbere ubuzima muri rusange kandi biragaragarira buri wese muri twe ko muri iki gihe cy’iki cyorezo akazi gakomeye bafite. Ndishimira intera u Rwanda rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubumenyi bahawe muri iki gihe isi inugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 ari ubumenyi buzabafasha no guhangana n’iki kibazo.

Ati “Ndishimira ko mwashoboye kuguma muri kaminuza kugira ngo musoze amasomo yanyu neza nta kibahungabanyije. Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu bibazo byugarije isi. Mwigishijwe guhangana n’ibibazo nk’ibi mugomba gukomeza mufite icyizere ko ibyo mwize muri iyi kaminuza bifite agaciro ko hejuru, u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose mu kurwanya iki cyorezo rushingiye ku mateka yacu yahise no gukurikiza amabwiriza duhabwa n’ubumenyi.”

Prof. Senait Fisseha umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya UGHE wari waturutse muri Leta z’Unze Ubumwe za Amerika aje gukurikirana uyu muhango wabaye mu buryo bw’ikiranabuhanga yemeza ko u Rwanda rukomeje gutanga ibisubizo by’ibibazo isi ifite.

Perezida Kagame yavuze ko afitiye icyizere abarangije amasomo yabo ku ruhare rwabo bazagira mu guhindura urwego rw’ubuzima ndetse anashimira abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

Kugeza ubu abanyeshuri 108 baturutse mu bihugu 18 byo kumigabane yose y’isi ni bo bamaze gusoreza amasomo yabo muri iyi kaminuza.

(Inkuru ya RBA)

Comments are closed.