Perezida Kagame yashimiye umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) na Selma Malika Haddadi umwungirije, abifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku mugoroba wo Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Moussa Faki Mahamat wari Perezida wa AUC, ku muhate yagaragaje mu myaka 8 amaze muri izi nshingano by’umwihariko mu guteza imbere amahoro, amajyambere n’Ubutwererane hagati y’ibihugu by’Afurika.
Yagize ati: “Ishyuke muyobozi wacu mushya wa AUC Mahmoud Ali Youssouf wegukanye instinzi mu itsinda ry’abayobozi b’Afurika y’Iburasieazuba, bose batewe ishema n’Afurika. Ndashimira kandi Selma Malika Haddadi watorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije. Bombi mbifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zabo nshya.”
Mahmoud Ali Youssouf wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti guhera mu mwaka wa 2005, yatorewe kuyohora Komisiyo ya AU asimbuye Moussa Faki Mahamat usoje manda ebyiri yatangiye guhera mu 2017.
Youssouf yatsinze nyuma yo kubona bibiri bya gatatu by’amajwi akenewe mu bayobozi bo mu Karere aturukamo, mu matora yabereye i Addis Ababa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma.
Uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko wahawe guhagararira hafi miliyari 1.5 y’abatuye Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Umunyakenya Raila Odinga wahabwaga amahirwe menshi.
Youssouf uvuga indimi eshatu ari zo Icyarabu, Igifaransa n’Icyongereza, aracyakorana bya hafi na Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh wamushimiye avuga ko ateye ishema Igihugu cye n’Afurika muri rusange.
Youssouf na we yavuze ko ubuyobozi bwe bugiye gushyira imbere guharanira amahoro n’umutekano ku Mugabane w’Afurika, ashimangira kandi ko agiye gufatanya n’abayobozi gukemura ikibazo cy’imiyoborere idahwitse igaragara mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika.
Selma Malika Haddadi watorewe kumwungiriza, yari Ambasaderi w’Algeria muri Erhiopia akaba n’Ambasadeei Uhoraho w’Algeria muri AU ndetse no muri Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (UNECA).
Yasimbuye Umuhyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa wari muri izo nshingano guhera muri Gashyantare 2021, wanashimiwe umusanzu yatanze muri AUC yambikwa umudali w’ishimwe.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashimiye Moussa Faki Mahamat wasoje manda ze yatangiye guhera muri Werurwe 2017.
Perezida Kagame yavuze ko yujuje inshingano ze mu mvugo no mu ngiro nk’uko yaziyemeje aharanira ubumwe bw’Afurika.
Yagize ati: “Ukwiyemeza kwe mu kwimakaza amahoro n’iburumbuke byatanze umusaruro wo kurushaho kubaka ubufatanye bukomeye mu bihugu byacu. Asize Umuryango uvuguruye guhera mu mizi.”
Nyuma yo kwambimwa umudali w’ishimwe ku bw’imiyoborere yamuranze, Moussa Faki yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia hamwe na Guverinoma yose y’icyo gihugu babafashije kuzuza neza inshingano zabo bari i Addis Ababa.
Comments are closed.