Perezida Kagame yatinze ku gusenyera abaturage biri gukorwa atangiza inama ya 17 y’umushyikirano

16,256

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda atangiza inama ya 17 y’umushyikirano yafashe umwanya munini avuga ku biri kuba byo gusenya ku ngufu z’ubutegetsi inzu z’abaturage ziri mu manegaka n’ibishanga.

Yavuze ko iki ari ikibazo gishobora no guteza umutekano mucye mu gihugu kuko abayobozi batagisobanuye neza, kandi bakagira uruhare mu gutuma abaturage batura aho badakwiye gutura.

Abanyarwanda bari bategereje kumva icyo perezida Kagame avuga kuri iki kibazo, bamwe mu bari kwimurwa ku gahato bagiye babwira itangazamakuru ko batazi niba ibiri gukorwa abizi ngo abihagarike.

Byari byitezweko mw’ijambo rye ashobora kuvuga ku bibazo n’ibihugu bituranyi nka Uganda n’u Burundi bimaze kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage b’ibi bihugu by’akarere.

Ibi yabivuzeho muri rusange avuga ko umutekano mu Rwanda wifashe neza kandi abashaka kuwuhungabanya hari ibiri kubabaho bigaragara kuko ngo hari abari gufatwa.

Kagame yavuze ko ibiza bivuye ku mvura nyinshi biriho bihutaza abantu batuye ahemewe n’abatuye mu bishanga ahatemewe guturwa.

Yavuze ko abo bose bagomba kwimurwa kuko biri mu nshingano za leta kurenga abaturage bose.

Yemeza ko kudakemura iki kibazo hari ubwo byumvikana kuko bisaba amikoro abenshi mu bimurwa badafite kandi na leta bikayisaba ubushobozi. Ati: “byombi rero ntabwo bikorwa neza”.

Itegeko mu Rwanda riteganya ko umuntu avanwa mu mutungo we abanje guhabwa ingurane ikwiye, abari kwimurwa bavuga ko bari kurenganywa na leta kuko iri tegeko ritubahirijwe.

Perezida Kagame yaneguye abategetsi bahaye abaturage uburenganzira bwo gutura mu bishanga, nubwo bwose ngo n’uhatuye nawe ngo akwiye kumenya ko atuye ahatemewe.

Ati: “Uturere, imirenge, utugari aho abayobozi bataba ni hehe? Niba abo bayobozi bahari aho hose umuntu araza akubaka mu gishanga akarangiza agaturamo ubibona bikarangira ku buryo baza kumubwira ngo imuka ati ‘nimunyishyure’, uwo muyobozi aba ari aho akora ibiki?”

“Ujya kuvanwamo nawe akavuga ati ‘ni ahanjye murabanza munyishyure’ barakwishyura ibitari ibyawe gute? Barakwishyurira ibyo wakoze bidakwiriye kuba bikorwa gute?”.

Yavuze ko nta kizabuza leta kwimura abatuye aho bashobora kwibasirwa n’ibiza, nubwo hari abanenga uburyo biri gukorwa.

Yavuze ko abari kwimurwa aho bari batuye hemewe guturwa aribo bakwiye guhabwa indishyi, naho abatuye ahatemewe leta izabafasha gusa.

Ati: “Kwimurwa kwa mbere ntanubwo ari ubuyobozi, bagomba kwimurwa cyangwa ibiza bikabimura, imyuzure n’ubutaka bugenda bukabatwara….ushobora kwanga kuhava ukahavanwa n’ibyo, uzabyishyuza se? uzabwira imvura ngo iguhe indishyi?”

Comments are closed.