MINALOC yatangajeko Imiryango 1500 yasenyewe imaze gufashwa mu buryo bwo gukodesherezwa

8,931

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ifatanije n’izindi Minisiteri zirimo iy’Ibidukikije, iy’Ibikorwa remezo ndetse n’iy’Imicungire y’Ibiza, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, yagaragaje ko imiryango 6.000 yari ituye mu manegeka, imiryango 1500 yafashijwe gukodesherezwa.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru. Prof Shyaka agaragaza ko igice kinini cy’u Rwanda, abaturage bagituyeho ari abatuye ahantu hahanamye cyane, akavuga ko igikorwa cyo kwimura abatuye mu manegeka cyakozwe, ko abayatuyemo ari bo bahereweho bimurwa.

Yagize ati, “Abanyarwanda benshi batuye mu bice bihanamye cyane, ariko twihutiye gutabara imiryango iri mu manegeka akabije. Mu miryango 6,000 ituye mu manegeka akabije, imiryango 4,000 yakiriwe n’abandi banyarwanda, imiryango 1,500 imaze gufashwa mu buryo bwo gukodesherezwa, imiryango 300 yabaye icumbikiwe mu bigo by’amashuri”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka, asobanura ko umuntu wese wari usanzwe akodesha, yahawe amafaranga ibihumbi 30 azakodesha mu gihe cy’ukwezi kugira ngo ubuzima bwe bukomeze. Avuga kandi ko imiryango yasenyewe, ari iyari yubatse mu kajagari, ituye mu manegeka akabije ndetse n’abari batuye ku buryo butemewe n’amategeko. Ati “Ibyo dukora si ukwica ikiru (amande) ahubwo ni ukurengera ubuzima bw’abanyarwanda”.

Ashima kandi ko hari abaturage bagize umutima wo gucumbikira bagenzi babo kugira ngo babakingire ibiza. Ashimangira kandi ko inzego zitandukanye zashatse ahantu hashoboka kugira ngo imiryango yasenyewe ibone aho ikinga imisaya, akaba ariho ahera avuga ko ibyo Leta yakoze byari mu nyungu z’ubuzima bw’abanyarwanda hagamijwe kwitegura ingamba z’igisubizo kirambye.

Minisiteri y’Ibiza (MINEMA) itangaza ko mu mezi 3 ashize haguye imvura nyinshi, mu karere u Rwanda ruherereyemo ku itariki ya 06 Ukuboza 2019, hakaba harapfuye abantu 280 harimo aba Uganda, Kenya, Tanzaniya, Burundi, Ethiopia, Sudani y’Amajyepfo n’abandi.

Minisitiri Eng Kamayirese Germaine yagarutse k’u Rwanda by’umwihariko, agaragaza ko umwaka ushize wa 2018 mu Rwanda hapfuye abantu benshi bitewe n’ibiza byatewe n’imvura.

Yagize ati “Umwaka ushize mu 2018, mu Rwanda hapfuye abaturage 250 kubera imvura. Niyo mpamvu hagomba gukorwa ubutabazi kugira ngo turinde abaturage ko amazu yabagwaho cyangwa bagatwarwa n’imyuzure. Muribuka ko mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rusizi, ibiza bitewe n’imvura byahitanye ubuzima bw’abantu 4”.

Akomeza agaragaza ko ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba haguye urubura rwinshi  kandi rukangiza imyaka, akagaragaza ko imvura itarashira mu karere agahamya ko kuba umuturage umwe yapfa kubera imvura, ari igihombo ku gihugu.

Abaturage bari batuye ku Mulindi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro kimwe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali, bishimiye ko bafashijwe kubona aho aho bacumbika kubera amafaranga bahawe azabafasha mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko ngo ubuzima bwabo ntibuge mu kaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.