Perezida Kagame yavuze aho Leta ikura ubushobozi bwo kurwana muri Mozambique

6,016
Kwibuka30
Image
Prezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye akuyeho urujijo kuri benshi asobanura aho igihugu gikura ubushobozi bwo kurwanya ibyihebe byo muri Mozambique.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye agiranye n’ibitangazamakuru bya Leta RBA ku cyumweru taliki ya 5 Nzeli, perezida KAGAME yakuyeho urujijo kuri benshi bibazaga aho Leta ikura ubushobozi mu ntambara yo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State imazemo iminsi mu gihugu cya Mozambique.

Muri icyo kiganiro cyayobowe mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Ikinyarwanda, Perezida wa Repubulika yasobanuye ko nta nkunga mvamahanga iyo ariyo yose Leta yakiriye mu kuyifasha kugarura ituze n’umutekano muri Mozambique, kandi ko u Rwanda rwinjiye muri icyo gikorwa ku busabe bw’igihugu cya Mozambique.

Kwibuka30

Mu rurimi rw’icyongereza, Prezida Kagame yagize ati:”I want to make it clear again; Rwanda is using her own means, we have our decent means. But the outcomes are much bigger than what we have spent”

Ati, ndashaka kongera mbisubiremo, u Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo, gusa inyungu twiteze muri icyo gikorwa izaba nini kuruta kure ubushobozi twakoresheje.

Prezida Kagame yasubizaga ikibazo cy’umuntu wari umubajije, ariko anakuraho bimwe mu bihuha byavugaga ko hari bimwe mu bihugu bikomeye bishobora kuba byarateye inkunga muri runo rugamba, igihugu cyakomeje kuvugwa muri ibi ni igihugu cy’Ubufaransa, bakavuga ko icyo gihugu kiri kurwana ku nyungu za sosiyete ya TOTAL icukura ikanacuruza ibikomoka kuri peterori muri ako gace kari karigaruriwe n’ibyo byihebe.

Leta y’u Rwanda yohereje abasirikare na polisi mu gihugu cya Mozambique bagera ku 1000, kugeza ubu bakaba bamaze kwigarurira uduce hafi ya twose twari twarigaruriwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa IS.

Leave A Reply

Your email address will not be published.