Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 10, aha inshingano nshya abajenerali 6

3,670

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lt Colonel abaha ipeti rya Colonel; anabagira abayobozi ba za brigade.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Perezida Kagame kandi yashyizeho abayobozi bashya ba diviziyo mu Ngabo z’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Aba ni abari aba Lt Colonel bagizwe ba Colonel barimo Lt Col Joseph Mwesigye,  Lt Col Simba Kinesha, Lt Col Egide Ndayizeye, Lt Col William Ryarasa, Lt Col Sam Rwasanyi, Lt Col Isaa Senono, Lt Col Thadée Nzeyimana, Lt Col Alphonse Safari, Lt Col Fidèle Butare, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe.

Abajenerali bahawe inshingano nshya barimo Maj Gen Emmy Ruvusha, Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, Maj Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu, Brig. Gen. Pascal Muhizi, Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig Gen Vincent Gatama, Umuyobozi wa Diviziyo ya kane, Brig Gen Frank Mutembe, Umuyobozi wa Task Force Division, Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Comments are closed.