Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 3 bari ku ipeti rya Brig. General bahabwa ipeti rya Major General.

7,189

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu bahawe ipeti rya Major General barimo Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Iri zamurwa mu ntera, ryatangajwe mu matangazo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Itangazo rya mbere rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General, abaha ipeti rya Brig General.

Abo ni; Brig Gen Vincent Nyakarundi nubundi wagumye ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri aba bajenerali bazamuwe na Perezida Kagame kandi harimo Brig Gen Willy Rwagasana na we wahawe ipeti rya Major General akaba akuriye ishami mu gabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Hari kandi na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Brigadier General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Ruki KARUSISI nawe ari mu bazamuwe mu ntera

Nyuma y’iri tangazo kandi hasohotse irindi tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col Ronald Rwivanga, amuha ipeti rya Brigadier General.

Comments are closed.