Perezida Kagame yongeye asubiza abafata ibibazo bya Congo bakabishyira ku Rwanda.

7,028

#RwandaIsKilling), ni imwe mu mvugo zakwirakwijwe cyane n’Abanyekongo ndetse n’abandi badashakira ibyiza u Rwanda muri iyi minsi ariko yakomeje kumvikana mu myaka irenga 25 ishize, ahobamwe bahwiwhisa ko u Rwanda rubeshejweho n’ubutunzi bwa Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo (RDC) ari na yo mpamvu rutayifuriza amahoro.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na we ntiyahwemye kunyomoza ibivugwa ku Rwanda mu nyungu za Politiki, aho muri iki cyumweru yongeye kwerura ko amakimbirane yabaye akarande muri RDC akaba akomeje kwambura ubuzima miliyoni z’abaturage atari ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ari umukoro Guverinoma y’icyo gihugu cy’abaturanyi igomba gushakira umuti urambye.

Ku wa Gatatu taliki ya 14 Ukuboza, Perezida Kagame witabiriye Inama yiga ku butwererane bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’ibihugu by’Afurika, (US-Africa Summit), yongeye gushimangira ko ubwiyongere bw’ababurira ubuzima mu makimbirane ya RDC ndetse n’abahunga ibyabo, atari ibibazo byahanzwe n’u Rwanda ahubwo bifite inkomoko mu miyoborere ikemangwa y’icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alastair L. Clement i Washington DC, Perezida Kagame yagize ati: “Ikibazo nticyaremwe n’u Rwanda, kandi si icyarwo. Ni ikibazo cya Congo. Ni bo bakwiye kugikemura.”

Perezida Kagame yavuze uburyo atungurwa no kubona yaba Guverinoma RDC n’Umuryango Mpuzamahanga bakomeje guhunga ibibazo shingiro by’umutekano muke muri iki gihugu cy’abaturanyi, ahubwo bakihutira kuvuga koari ikibazo cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gihe Guverinoma ya Congo ikomeje kugereka ku Rwanda ibyo gutera inkunga inyeshyamba za M23, aho umuvugizi w’iyo Guverinoma Patrick Muyaya we adatinya kuvuga ko abarwanyi b’izo nyeshyamba ari bamwe mu bagize Ingabo z’u Rwanda RDF.

Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na we muri iki cyumweru yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gufatira u Rwanda ibihano yemeza ko ari rwo rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.

Nyamara ibyo bitandukanye n’ukuri, kuko umutwe wa M23 ufiteinkomoko kuri CNDP yashinzwe mu myaka 14 ishize wavutse kubera ko bamwe mu Banyekongo babujijwe uburenganzira bwo kuba abenegihugu batekanye, bahorwa ko basa, bavugwa nk’Abanyarwanda cyangwa bafite ibisekuru mu Rwanda.

Guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2022, ni bwo izo nyeshyamba  zongeye kubura intwaro nyuma y’imyaka ikabakaba 10 zari zimaze zitsinzwe, kubera ihohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Nyamara kwitwa Abanyarwanda ni uburyarya n’urwitwazo, kubera ko hari Abanyarwanda bahunze u Rwanda bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu bakingirwa ikibaba na Guverinoma ya RDC, aho yakiriye n’umutwe wa FDLR bashinze, ubu bakaba ari bo bafatanyabikorwa b’imena mu kurwanya M23.

Mu rwego rwo kwikiza M23 n’u Rwanda rukabigarukamo, hakomeje gukorwa raporo zigaragaza uburyo Abanyekongo bakomeje kwicwa abandi babarirwa mu bihumbi amagana bagahunga ibyabo, maze u Rwanda rukagarukamo nka nyirabayazana.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudafitanye isano n’imwe n’inyeshyamba za M23, ashimangira ko ibikorwa bya M23 ari ibyayo ku giti cyayo, nka kimwe mu bibazo RDC isabwa gushakira umuti urambye. Ati: “Sinshobora kubazwa iby’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda barimo kwimawa uburenganzira bwabo nk’abaturage.”

Imirwano mu Burasirazuba bwa RDC cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje gufata indi ntera, aho mu cyumweru gishize M23 yanashinjwe kwica abasivili barenga 131 muri raporo yakozwe n’impuguke za Loni zitabashije kugera aho biciwe.

Mu cyumweru gishize nanone, Bintou Keita hagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ko M23 ari yo ikwiye gushinjwa ibibazo by’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC, aho ukomeje kwangirika bikomeye. Ati: “Abantu barenga 370,000 barashyiguwe bakurwa mu ngo zabo kubera intambara za vuba zatewe na M23.”

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi ubwao yahuraga n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken ku wa Kabiri, yavuze ko igihugu cye gikomeje kubabazwa n’ubushotoranyi bwihishe, ariko buvuye mu Rwanda, kandi ngo byabagizeho ingaruka zikomeye.

Blinken we yavuze ko asaba u Rwanda gukoresha ububasha rufite kuri M23 rukayisaba guhagarika imirwano, yongeraho ko ashyigikiye amasezerano yasinyiwe i Luanda kuko aramutse ashyizwe mu ngiro yatanga amahirwe yo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

(Raissa Rukotana U.)

Comments are closed.