U Buhinde: Abantu 31 bapfuye nyuma yo kunywa inzoga zihumanye

6,453
Kwibuka30

Abapfuye bari batuye mu midugudu ibiri yo mu gace gakennye cyane mu Burasirazuba bw’u Buhinde, aho gucuruza no kunywa inzoga zo mu bwoko bwa likeri (liquor) bibujijwe guhera mu 2016.

Nyuma yo kunywa inzoga bivugwa ko yarimo ibintu byica ku wa Gatatu w’iki cyumweru, byageze ku wa kane abagera kuri 31 bamaze gupfa, mu gihe abandi benshi bari mu bitaro nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’ako gace.

Uko kuba hari Leta zitandukanye z’aho mu Buhinde zitemerewe gucuruzamo likeri, ngo bituma abazituyemo banywa inzoga bagura ku buryo butemewe, kuko ziba zihendutse, nta bugenzuzi zikorewe, ibyo bigatuma zica amagana menshi y’abaturage buri mwaka.

Ibyo kwicwa n’inzoga muri iki cyumweru byabereye ahitwa ‘Saran district’ mu bilometero 60 mu Mujyaruguru y’umujyi wa Patna, aho ngo bafashwe baruka, nyuma bakomeza kugenda bamera nabi kurushaho.

Kwibuka30

Abenshi bapfuye bari mu nzira bajya kwa muganga, mu gihe abandi bo ngo bapfuye barimo kuvurwa ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki cyumweru. Gusa abayobozi batangaje ko imibare ishobora gukomeza kwiyongera.

Umwe mu bayobozi ba Polisi y’u Buhinde witwa Santosh Kumar, yavuze ko abenshi mu bari mu bitaro banyoye kuri iyo nzoga, batarimo kubona.

Kumar aganira n’Ikinyamakuru ‘Al Jazeera’ yagize ati “Mu masaha 48, Polisi imaze gufata abagera ku 126 bakekwaho kuba baragize uruhare mu kugurisha izo nzoga zirimo ibintu byica”.

Dr Gopal Krishna, uyobora ikigo nderabuzima Saran, yavuze ko abantu 55 ari bo baje kwivuza kuri iryo vuriro guhera ku wa Gatatu, aho ngo baje barwaye ku buryo butandukanye, harimo abatarimo kubona, abaruka n’ibindi”.

Yagize ati “Bamwe bavugaga ko batarimo kubona, bafite isesemi, isereri, babira icyuya, bafite isukari yinshi mu maraso, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, muri bo 15 baravuwe nyuma basubira mu rugo, abandi boherezwa mu bindi bitaro bitandukanye, mu gihe abagera kuri bane bo bahise bapfa bakigera aho ku ivuriro”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.