Perezida Museveni yasabye Gen. Muhoozi kudatandukanya abanya Uganda

2,865

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko amaze igihe agiranye ibiganiro n’umuhungu we akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba kwirinda kugirana amakimbirane n’ishyaka rya NRM kuko bose baharanira ikintu kimwe.

Ni ingingo Perezida Museveni yagarutseho ku wa Gatatu nyuma y’uko Abadepite bo mu ishyaka rye rya NRM bamugaragarije ko benshi mu batsinzwe amatora y’Abadepite mu 2021 bayobotse ihuriro ry’umuhungu we rizwi nka MK Movement.

Perezida Museveni yavuze ko amaze iminsi yitegereza ibikorwa by’iri huriro ry’umuhungu we ariko agasanga hari benshi barijyamo bagamije inyungu zabo bwite.

Yakomeje agaragaza ko hari uguhangana kwavutse hagati ya MK Movement na NRM gushobora gucamo Abanya-Uganda ibice kandi bitari ngombwa.

Ati “Muribuka ubwo yizihizaga (Gen Muhoozi) isabukuru y’imyaka 48, wabonaga hari urubyiruko rwinshi rumwishimiye, narabisesenguye nsanga ahanini byaratewe n’imikorere yacu idahwitse. Biragaragara ko ari irindi huriro ryavukiye muri NRM ariko hari ibintu Muhoozi atazi, ntabwo abona ko hari abari gushaka inyungu zabo.”

Perezida Museveni yavuze ko amaze iminsi agirana ibiganiro na Muhoozi agamije kumwereka ko nta mpamvu yo guhangana hagati ya MK Movement na NRM.

Ati “Namusabye ko adatuma habaho uguhangana kudafite aho gushingiye. Ntabwo ari ibintu byiza. Ukwiriye guhangana gusa n’abantu barwanya ibitekerezo byawe ariko ntukwiriye guhangana n’abo mubihuje. Nahuye n’abagize MK Movement mbasaba kutazana uguhangana kutari ngombwa.”

“Niba ukunda igihugu nanjye nkaba ndi muri uwo murongo, kuki ushobora kumbona nk’ikibazo, amahame ni yo y’ingenzi hano, ukwiriye kureba ukavuga uti ese uyu muntu ashyigikiye iterambere rya Afurika, wasanga mubihuje ukareba ibyo mutemeranyaho.”

Gen Muhoozi amaze iminsi agaragaza imvugo zo kunenga ishyaka riyobowe na se rya National Resistance Army, NRM.

Mu magambo ye, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko atizeye ishyaka rya NRM.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati, “Nizera Yesu Kirisitu nkanizera data, Gen Kaguta Museveni. Ariko ntabwo nizera ishyaka rya NRM. Mu buryo bw’iterambere, niryo shyirahamwe ritagira agashya mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko iki aricyo gihe kugira ngo abari mu kigero cye bayobore Uganda.

Ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya NRM barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Rtd Maj Gen Kahinda Otafiire.

Otafiire aganira n’itangazamakuru, yatangaje ko ari icyemezo cy’abanyamuryango b’ishyaka rya NRM kugumana na Museveni cyangwa bagahitamo undi muntu, ndetse ibitekerezo bya Gen Muhoozi Kainerugaba n’ibibazo bye kuri bo bidafite ishingiro.

Ibi byatumye muri Werurwe mu 2023, Perezida Museveni ahamagaza umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba na Minisitiri Rtd Maj Gen Kahinda Otafiire. Iyi nama yayobowe na Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni.

Comments are closed.