Perezida Paul Kagame yabonanye na Ruto William uzarahira ejo nka perezida mushya wa KENYA

6,591
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nzeri 2022, araye i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu William ruto.

Akigera muri Kenya, Perezida Kagame yahuye na William Ruto witeguye kurahirira kuyobora iki gihugu gituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 54. 

William Ruto yishimiye guhura na Perezida Kagame,  ndetse no mu bitumwa yatanze yagaragaje ko u Rwanda na Kenya bifitanye umubano w’igihe kinini udashingiye gusa ku miterere y’aho ibihugu byombi biherereye ahubwo ushingiye no ku nyungu bisangiye n’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’urw’umutekano. 

Yagize ati: “Tuzakomeza guharanira kubaka no kurushaho kwagura ubufatanye bwacu mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi”

Kwibuka30

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu barenga 20 barimo n’abaturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bamaze kwemeza ko bitabira uyu muhango. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko Abakuru b’Ibihugu bya EAC bose bemeje ko bazitabira, barimo na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwemezwa n’umunyamuryango mushyashya. 

Ubwitabire bw’Abakuru b’Ibihugu bya EAC bubonwa n’ikimenyetso simusiga cy’uburyo abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango bishimiye kwakira Ruto nka Perezida wa gatanu wa Kenya. 

Uyu muhango wo kurahira biteganyijwe ko ubera kuri Sitade ya Karasani iherereye i Nairobi, nyuma yo kurahira Ruto akaba yitezwe kuzageza ijambo ku bitabiriye n’Abanyakenya bazaba bamukurikiye imbonankubone ku bitangazamakuru no ku mbuga  nkranyambaga. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.