Brazil: Umubyeyi w’imyaka 19 yabyaye abana b’impanga badahuje ba se

9,857

Mu gihugu cya Brazil haravugwa inkuru y’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko yabyaye abana babiri b’impanga ariko abo bana bakaba badahuje ba se.

Hari igihe umunyamakuru afata ikaramu ye akandika cyangwa se akaba yavuga, ariko bamwe bakagira ngo ni ugushyushya imitwe y’abantu, abandi bakavuga ko ari ibihuha kubera ko ahanini aba yakoze inkuru itangaje ndetse igoye kujya mu ntekerezo za muntu, iyi nkuru nayo ubanza iri bugorane kumvikana mu matwi n’intekerezo z’abari buyisome.

Ikinyamakuru Globo cyo m gihugu cya Brazil cyanditse inkuru ivuga ku mwana w’umukobwa mu bigaragara yabyaye akiri muto kuko yabyaye ku myaka ye 19 gusa, ikiri inkuru rero ni uko uwo mubyeyi w’imyaka 19 y’amavuko yabyaye abana babiri b’impanga ariko abo bana bakaba badahuje ba se.

Biravugwa ko uyu mubyeyi yahisemo gushakisha ise w’ukuri w’aba bana nyuma yo kubona badasa na gato, ndetse bakaba batandukanye kuri byinshi, niko guhitamo kujya gukoresha icyitwa ADN, nyuma ibisubizo bigaragaza ko abo bana babiri badahuje ba se, yagize ati:”Jye nari maze umwaka mbyaye bano bana banjye, ariko nyuma y’igihe gito gusa, nakomeje kubona batandukana uko bukeye n’uko bwije, nkabona buri umwe ari kujya asa n’abagabo twaryamanye, nibwo nafashe umwanzuro wo kujya gukoresha ADN, umuganga ambwira ko ibizamini byagaragaje ko abo bana badahuje ba se n’ubwo bwose ari impanga

Uyu mugore yavuze ko yaryamanye n’abagabo babiri batandukanye ku munsi umwe, akaba nawe yaratangajwe n’ibisubizo byatanzwe na muganga.

Dr. Tulio Jorge Franco, impuguke mu kubyaza abagore, yabwiye ikinyamakuru globo ko ibyo bintu bishoboka ku rugero ruri hasi cyane, ati:”Ibi bishobora kubaho igihe amagi abiri aturutse ku mubyeyi umwe ahuye n’intanga z’abagabo batandukanye, abana basangiye uturemangingo twa nyina, ariko bakurira ahantu hatandukanye.”

Muganga Tulio Jorge Franco yavuze ko Ibi byabaye kuri uyu mugore byitwa “Heteropaternal superfertilization” ntibikunze kubaho ariko hari ubwo hasohoka amagi abiri mu gihe gitandukanye yahura n’intanga ngabo yombi akazakira.

Comments are closed.