Perezida Paul Kagame yavuze ku iterambere ry’uRwanda nyuma y’imyaka 28 rwibohoye

8,983

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye rugenda rugera ku iterambere mu nzego zitandukanye zirimo n’izirebana n’imibereho y’abaturage, yemeza ko ababinenga cyangwa abavuga ko ntacyo rugeraho ari abadashaka kubona ibyiza.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere, umunsi Abanyarwanda bizihijeho imyaka 28 ishize bibohoye iki kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu n’ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoye, uyu munsi iyo urebye ibyo rumaze kugeraho biteye ishema.

Yagize ati “Nsubije amaso inyuma nsanga ibyo Abanyarwanda bakoze mu ngeri zose yaba ari abari ku rugamba barwanye, ndetse abenshi bakaba batakiriho ndetse n’abandi bitanze mu bundi buryo nta gushidikanya ko umuntu yavuga ko usibye ayo mateka mabi yatumye abantu barwana bagatakaza ubuzima bwabo, ntawe ushidikanya ko ibyakozwe uno munsi bigaragara. […] Ntabwo navuga ngo hari ibikwiye kuba byarakozwe ukundi cyangwa ibyo tutagezeho, ntabwo ibintu byose bikorwa 100%.”

Yavuze ko ibimaze kugerwaho ari umusaruro w’abantu bitanze mu buryo butandukanye baba abagiye ku rugamba cyangwa abitanze mu bundi buryo, yemeza ko abatabibona ari abadashaka kubibona.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abifuriza inabi u Rwanda badashobora kubigeraho kubera ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 28 rwibohoye byivugira.

Ati “Bishingira ku bimaze kugerwaho. Abantu no hanze abenshi bazi u Rwanda, aho rwavuye, aho rugeze ubu bituma bubaha Abanyarwanda cyangwa se babona ko Abanyarwanda bakoresha ukuri, bavugisha ukuri.”

Ati “Ubona ibyo bavuga cyangwa icyo bifuriza u Rwanda kitagerwaho kubera ko ibikorwa mu Rwanda birivugira ubwabyo bigatuma abandi bamenya ukuri ntibabe bajijwa.”

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye gukorwa ari uko abaturage biga gufata neza ibikorwaremezo bitandukanye bagezwaho muri gahunda z’iterambere.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 28 ishize rwibohoye, benshi mu Banyarwanda bagaragaza ko hari byinshi bamaze kugeraho haba mu bijyanye n’umutekano, imibereho myiza, ibikorwaremezo n’ibindi.

Comments are closed.