Undi mukinnyi wakiniraga Espoir FC yazanywe muri Rayon sport

9,834
Kwibuka30

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye nyuma y’aho ibuze igikombe na kimwe mu bikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Rayon sport, Rtd Jean Fidele UWAYEZU yasinyishije undi mukinnyi witwa TUYISENGE Arsene wari usanzwe akinira ikipe ya ESPOIR FC, ikipe isanzwe ikinira mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bikaba bivugwa ko basinyanye amasezerano y’imyaka ibiri.

Tuyisenge Arsene yageze mu ikipe ya Espoir FC mu kwezi kwa 11 umwaka w’i 2020 avuye mu ikipe ya Alfa FC akaba yari amaze imyaka ibiri muri iyo kipe.

Tuyisenge Arsene asanzwe akina ku ruhande asatira bikaba byitezwe ko azafasha ikipe ya Rayon sport mu busatirizi cyane ko ari ikibazo cyagiye kibakomerera.

Kwibuka30

Kugeza ubu ntitwari twamenye amafranga yaguzwe ndetse n’ayo azajya ahembwa buri kwezi.

Ikipe ya Rayon iyobowe na J.Fidele irifuza ko umwaka utaha w’imikino izaba mu makipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafrika.

Twibutse ko uno mwaka ikipe ya Rayon Sport ikunzwe n’abantu benshi yaje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kiyovu Sport

Comments are closed.