Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’ubukungu muri Qatar

5,648

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Inama ya Gatatu y’Ubukungu ya Qatar igaruka ku buryo ubukungu bw’Isi bwifashe n’impinduka zikenewe mu guharanira iterambere rirambye.

Iyi nama y’iminsi itatu irabera mu Nyubako z’Impamga za Katara zikoreramo Hoteli ya Fairmont na Raffles, ikaba ihuriza hamwe abayobozi barenga 2000 biganjemo ab’ibigo by’ubucuruzi. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko, Inama y’uyu mwaka ihuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi bakuru b’Ibigo Mpuzamahanga, abashoramari mpuzamahanga bakomeye n’abandi bafatanyabikorwa. 

Imwe mu ngingo baganiraho irebana n’ubutwererane hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, n’amahirwe mashya y’ubukungu n’iterambere azana na bwo mu bucuruzi mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Gicurasi, biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira ikiganiro n’umunyamakuru wa Bloomberg TV muri Afurika, Jennifer Zabassaja.

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi riragira riti: “Ikiganiro cyabo kiragaruka ku miterere y’ubukungu mpuzamahanga muri iki gihe n’imbaraga zishyirwa mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro, guhindura   Politiki z’ibihugu, umutekano mu by’ingufu,  ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu butari karemano (AI) n’ibindi.”

Iyi nama ya 2023 iyobowe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, izarangwa n’ibiganiro binyuranye n’abanyamakuru, ibiganiro nyunguranabitekerezo, inama zihariye zihuza ibigo, byose bisesengura uko urwego rw’imari, ingufu, ubuvuzi n’Ikoranabuhanga zifashe. 

Intego nyamukuru ni ukurebera hamwe uko izo nzego zose zabyazwa umusaruro uhagije mu kwihutisha iterambere ry’ahazaza. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru hategurwa iyi nama, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ikirenga itegura iyo nama (QEF) akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Media City Qatar Sheikh Ali bin Abdullah bin Khalifa Al Thani, yavuze ko kuba iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bafata ibyemezo bya Politiki n’iby’ubukungu ari igihamya cy’uko iyi iri mu zifatirwamo imyanzuro ihindura icyerekezo cy’Isi. 

Yavuze ko umubare w’abitabiriye iyi nama wiyongereye ugereranyije n’izayibanjirije. Imyiteguro yose ngo yarakozwe mu rwego rwo kwakirana urugwiro abitabiriye iyi nama iterana guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 kugeza ku wa 25 Gicurasi. 

Isanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Inkuru Nshya y’Iterambere ry’Isi.”

Sheikh Ali bin Abdullah bin Khalifa Al Thani, yavuze ko iyi nama ari urubuga mpuzamahanga rw’ibiganiro, rutangirwaho ibitekerezo by’ibisubizo ku izamuka ry’ibiciro, ibirebana n’ishoramari mu masoko mashya, impinduka zikenewe mu rwego rw’ingufu, ubucuruzi, urwego rwa siporo n’izindi. 

Byitezwe ko iyo nama isinyirwamo amasezerano arindwi y’ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’iby’abikorera muri Qatar ndetse n’ibyo mu mahanga bihuriye mu nzego zimwe z’ubukungu.

Abayobozi 50 ni bo bateganyijwe gufata ijambo muri iyo nama, bakaba barimo abayobozi ba za Guverinoma, abayobozi b’ibigo, abashoramari mpuzamahanga n’abavuga rikijyana bavuye mu nzego zimakaza umuco, siporo n’imyidagaduro. 

(Inkuru ya Raissa Akeza)

Comments are closed.