USA: Bwana Rivara yagonzwe n’imdoka arapfa ubwo yageragezaga kwambutsa imbata

6,384
Kwibuka30

Umugabo wo muri leta ya California wapfuye nyuma yo kugongwa n’imodoka, yari yabonetse arimo gufasha umuryango w’imbata kwambuka umuhanda mbere gato y’uko kugongwa, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri ako gace.

Casey Rivara, wari ufite imyaka 41, yasize imodoka ye mbere yuko agongwa n’umushoferi utarageza imyaka 20 y’amavuko.

Byabereye mu mujyi wa Rocklin, uri ku ntera ya kilometero hafi 40 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Sacramento, umurwa mukuru wa leta ya California, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri uwo mujyi.

Ababibonye bavuze ko Rivara yatumye izo mbata, zagendaga gahoro gahoro, zigera ahantu hari umutekano, mbere yuko agongwa n’iyo modoka.

Mu itangazo, polisi ikorera mu mujyi wa Rocklin yagize iti: “Amakuru avuga ko umugabo yari arimo agerageza gufasha imishwi y’imbata yari iri mu masangano [y’imihanda].

“Ubwo umugabo yari ari mu masangano, umushoferi yerekezaga mu burasirazuba mu muhanda wa Stanford Ranch Boulevard. Uyu mushoferi w’urubyiruko yagonze umunyamaguru wari uri mu muhanda”.

Summer Peterson, umwe mu babibonye, yabwiye igitangazamakuru cyo muri ako gace gishamikiye kuri CBS News ko abana be babonye uwo mugabo agongwa, hari ku wa kane nijoro ahagana saa mbili z’ijoro n’iminota 15 (20:15) ku isaha yaho.

Uwo mugore yagize ati: “[Abana] Bari barimo bavuga ngo, ‘Mbega [ibintu] byiza. Afite umutima mwiza cyane’. Nuko ako kanya mu buryo butunguranye agongwa n’imodoka”.

Kwibuka30

Abantu bashyize indabo n’imbata z’ibikinisho zo muri plastike aho hantu yagongewe, mu kumuha icyubahiro.

Ku rubuga rwa internet, benewabo (abo bafitanye isano) bahatangije igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo kwifatanya n’umuryango we.

Kuri urwo rubuga hariho ko Rivara yari atwaye abana be mu modoka abajyanye mu rugo, nyuma yuko bari bamaze kwitoza koga, ubwo babonaga “imbata y’ingore n’imishwi yayo birimo kugorwa no kwambuka amasangano yagendwaga cyane”.

Ubwo butumwa bwo gukusanya imfashanyo bwo kuri internet bugira buti: “Casey yari umugabo w’umugwaneza cyane, utangaje cyane.

“Ndetse n’igikorwa cye cya nyuma kuri iyi si cyari ikimenyetso cy’impuhwe”.

Mu itangazo, umupfakazi we, Angel Chow, yagize ati: “Turashaka gushimira tubikuye ku mutima mwebwe mwese ku bw’ubutumwa bw’ubugwaneza n’ibikorwa by’ubugwaneza.

“Ni ibintu mu by’ukuri bitera kwicisha bugufi kumva ukuntu Casey yagize uruhare rwiza mu buzima bwanyu, kandi ibyo turabyishimiye cyane”.

Polisi yo mu mujyi wa Rocklin yavuze ko nta muntu watawe muri yombi kandi ko “ibyabaye biracyarimo gukorwaho iperereza”.

Kapiteni Scott Horrillo wo muri polisi ikorera i Rocklin, yabwiye igitangazamakuru NBC News ko bidashoboka ko uwo mushoferi w’urubyiruko azashyirirwaho ibirego byo mu rwego mpanabyaha.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.