Brazil: Urupfu rw’umukongomani rwateye uburakari muri rubanda

4,739
Kwibuka30
Murder of DRCongo migrant in Brazil, Rio police probe 'revolting' -  Besthinditech

Polisi ya Brazil yataye muri yombi abagabo batatu bijyanye n’iyicwa bunyamaswa ry’umwimukira w’umugabo ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Iyicwa rye, ryafashwe kuri videwo, ryateje uburakari mu baturage.

Abo mu muryango wa Moïse Kabagambe bavuze ko yagabweho igitero nyuma yo gusaba umukoresha we kumwishyura amafaranga ajyanye n’akazi yamukoreye mu gihe cy’iminsi ibiri mu iduka riri ku mwaro w’inyanja.

Kwibuka30

Amashusho amwerekana akomeza gukubitwa impiri (ubuhiri) n’abagabo batatu, ndetse banamukubitisha igikoresho cyo gukinisha umukino wa baseball.

Eduardo Paes, umukuru w’umujyi wa Rio, yavuze ko ubwo bwicanyi “butakwihanganirwa kandi buteye ishozi”.

Nyina wa Kabagambe yavuze ko uyu muryango washoboye guhunga umutekano mucye mu gihugu cy’amavuko cya DR Congo – ariko ko umuhungu we birangiye urugomo rumusanze no muri Brazil.

Congols beaten to death by five people after collecting payment - National

Moise Kabagambe yari yagiye gushakishiriza ubuzima muri Brazil

Comments are closed.