Perezida Tchisekedi yasabye Boris Johnson kotsa igitutu Kagame akareka gufasha M23.

7,522
Kwibuka30

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo isaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson gukoresha inama itangira i Kigali ku wa mbere y’umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) nk’uburyo bwo kotsa igitutu Perezida Paul Kagame agakura abasirikare b’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruhakana kugira abasirikare muri DR Congo no gufasha umutwe wa M23 umaze amezi mu mirwano n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC).

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya minisiteri y’itangazamakuru ya DR Congo risubiramo amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi agira ati:

Kwibuka30

“Umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuba mubi, ahanini kuko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu, bukize kuri zahabu, coltan na cobalt, ngo bubicukure ku bw’inyungu bwite zarwo.

“Iyi ni intambara y’ubukungu yo kurwanira umutungo, irwanwa n’ibico by’iterabwoba by’u Rwanda”.

Umubano wa DR Congo n’u Rwanda wabaye mubi kuva mu byumweru bishize, ubwo ibi bihugu byashinjanyaga kurasanaho ibisasu.

Ku wa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko hari umusirikare wa Congo yarashwe arapfa inyuma yo kwinjira akarasa kandi agakomeretsa abantu mu karere ka Rubavu mu burengerazuba, ku mupaka ibi bihugu bihana.

Comments are closed.