Nyanza: Muhongayire yaraye aguye mu rugo rw’umuturanyi

5,361
Kwibuka30

Umukecuru witwa Muhongayire Beatrice yaraye aguye mu rugo rw’umuturanyi we aho yaraye acumbikiwe.

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagali ka Runga, ho mu mudugudu wa Murambi haravugwa amakuru y’umukecuru witwa Muhongayire Beatrice uri mu kigero cy’imyaka 63 y’amavuko yaraye aguye mu rugo rw’umuturanyi we wari waraye amucumbikiye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Kamena 2022.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uno Murenge ubundi utajyaga uvugwamo ibibazo Madame Ingabire Claire, yavuze ko uwo mubyeyo koko yitabye Imana, ubu umurambo we ukaba wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo abaganga basuzume icyamwishe.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yavuze ko yamuherukaga ejo ku mugoroba ari muzima, uwitwa Bunana ati:”Jye muheruka ejo nimugoroba nka saa munani, nabonaga ari muzima rwose nta kibazo, gusa numva ngo abamubonye mu masaha y’ijoro bavuga ko yari yanyoye bihagije”

Kwibuka30

Andi makuru umunyamakuru wacu yabashije gukusanya ubwo yageraga muri uwo murenge, ngo ni uko uwo mubyeyi yari yiriwe mu santeri ari kunywa inzoga, nyuma bwije abura uko ataha mu rugo iwe nubwo bose atari kure cyane y’aho yasabye icumbi.

Amakuru avuga ko umuturanyi wamuhaye icumbi yakangutse kare agiye kureba uko ameze maze asanga undi yumye kera, ako kanya yahise yihutira gutabaza abaturanyi n’inzego z’umutekano.

Indorerwamo.com yamenye ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwamaze kuhagera ndetse ko hari abantu bamaze kujyanwa kugira ngo barweho iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma yasabye abaturage kujya bamenyesha abayobozi babo umunu wese uraye muri urwo rugo.

Nyakwigendera asize abana babiri bakuru ari nabo bivugwa ko babanaga mu nzu.

Comments are closed.