Perezida Tshisekedi yongeye guhura n’abarwanya u Rwanda ku mugambi wo gutera igihugu

2,819

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Nzeri, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yahuriye i New York, hamwe n’itsinda ry’Abanyarwanda bari mu buhungiro bayobowe na Eugene Richard Gasana wahunze, nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza.

Amakuru yizewe yemeje ko “inama yihariye” yabereye muri Hoteli Peninsula kuri 5Av, 55St W i New York, yongeraho ko yitabiriwe kandi na Denise Tshisekedi  umugore wa perezida ndetse n’abandi bari mu itsinda rimwe nka Charles Kambanda.

Twibutse ko iyi nama ikurikira iyindi nama yabereye mu ngoro ya Perezida i Kinshasa ku ya 22 Gicurasi 2023 yaganiriye ku guhuza imitwe yose irwanya Leta y’u Rwanda ikorera muri DRC ndetse n’indi yose ikorera hanze y’icyo gihugu.

Ibihugu by’u Rwanda na DRC bikomeje kurebana ay’ingwe aho buri kimwe gishinja ikindi gufasha imitwe irwanya ikindi.

Leta ya DRC yakomeje gushinja leta y’u Rwanda kuba itera inkunga mu buryo buziguye n’ubutaziguye umutwe wa M23 wazengereje icyo gihugu ariko u Rwanda rwakomeje kuvuga ko ayo makuru atari yo, ko ahubwo DRC ariyo itera inkunga umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze jenocide mu Rwanda bakaba kandi bafite umugambi wo gukuraho Leta iriho bakoresheje intwaro.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda barasanga Perezida Tshisekedi ari gukina politiki nabi, uwitwa Gael Joe Kamzol umudagi ukurikiranira hafi ibibera mu karere yagize ati:”DRC iri kwishyira mu mutego, iri gutanga urwuho n’impamvu yose yatuma u Rwanda rwinjira ku butaka bwayo, ntabwo Kagame azicara atuze kandi azi ko umuturanyi amwifuriza inabi”

Park Marine umufaransakazi nawe ati:”Ni abantu 2 batandukanye mu gukina politiki, umwe ni muto cyane ugereranije n’undi, umubonano wa Tshisekedi n’abatavugarumwe na Kigali uzatuma ubushake bwo kurangiza intambara bukembera, DRC nta bushake ifite bwo kurangiza ikibazo kuko iri gukomeza gukongeza intambara hagati ye n’umuturanyi, kandi ibyo bzagira ingaruka mbi mu karere kose”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri uwo mubonano wa perezida wa Congo n’abatavuga rumwe na Kigali, gusa mu minsi yashize perezida Kagame yavuze ko igihugu cye gihora cyiteguye intambara ariko kikaba kitayishoza, icyo

Comments are closed.