Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA zambitswe imidari y’ishimwe

2,888
Kwibuka30

Ku wa 20 Nzeri 2023, abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe bashimirwa akazi keza bakora. 

Abashimiwe ni abari mu mitwe y’ingabo ibiri ari yo Batayo ya B y’Ingabo zambariye urugamba (Rwanda Battle Group V), n’itsinda VIII ry’Ingabo zikora ubuvuzi mu bitaro byo ku rwego rwa kabiri (RWAMED VIII LEVEL2+ Hospital).

Kwibuka30

Ibirori byo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga byabereye mu gace ka Bria gaherereye mu Burasirazuba bwa Santarafurika mu Ntara ya Haute-Kotto.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu Lt. Gen. Humphrey NYONE, washimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’akazi keza bakora ko kugarura amahoro.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika Col. Dr. Osee Robert KARANGWA, yashimye imikoranire myiza bagirana n’izi Nzego haba ku bayobozi mu  nzego za Leta ndetse n’ubuyobozi bwa MINUSCA, bishimangira ubucuti buhamye mu bya gisirikare.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka gace ka Bria barimo Umuyobozi w’ibiro by’izi ngabo muri Baria, Dieng BARA  n’abandi bayobozi b’ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA no mu nzego zindi za Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.