Perezida wa Gasogi Utd KNC yavuze ko hari abakinnyi be bagambaniye ikipe

6,844

Perezida w’ikipe ya Gasogi Utd yarakaye avuga ko hari abakinnyi agiye kwirukana mu ikipe ye kubera ko bagambaniye ikipe bakemera kwakira amaranga y’abakeba nabo bemera kugambanira ikipe bakitsindisha.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro kuri Radio&TV1, Bwana KNC umuyobozi w’ikipe ya Gasogi utd yavuze amagambo akomeye ku ikipe ye, yavuze ko hari bamwe mu bakinnyi be bemeye kugambanira ikipe ibatunze bakakira amafaranga y’abakeba babasaga kwitsindisha.

Muri icyo kiganiro kizwi nka “Rirarashe” akorana na Bwana Mutabaruka Anglebert akaba ari nawe uyobora abafana b’iyo kipe, Bwana KNC yavuze ko we ubwe yikoreye ubushakashatsi ndetse amenya n’abo bose bagiye bakira ayo mafaranga, avuga ko nta kindi bateganirijwe usibye kwirukanwa bakava mu ikipe bakajya gushakishiriza ahandi, yagize ati:”bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na ‘fixing’”

Bwana KNC yavuze ko ibo byatumye ahagarika guhemba abakinnyi, ati:”Nanjye nabaye mpagaritse kubahemba, nabo bumve uko bibabaza rwose, icyakora nitwe dutanga prime nyinshi hano mu Rwanda, dutanga amafaranga ya prime ari hagati ya 100K na 200K

Yagarutse kandi kuri imwe mu mikino Gasogi United yakinnye bikagaragara ko abakinnyi bayo bagize uruhare mu gutsindwa.

Bwana KNC yakomeje agira ati:”Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles FC, mwarabibonye, ku buryo umuntu arekura ibitego bine mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we. Mujye mwumva agahinda mudutera. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigusha nk’aho ari ibishashi bajugunye, abandi mubona ukuntu bikoresha ’comédie’ (urwenya) batanga ibitego bidasobanutse.”

Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro, umuntu ahiga undi kugira ngo penaliti iboneke. Tutagiye kure, mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira, agacunga bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati? Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe? Hari ukuntu ubibona ariko ugaceceka ngo amakuru nayabuze, ariko ndabona harimo ikintu.”

KNC yavuze ko nyuma y’umukino wa Etincelles FC batsinzwemo ibitego 5-1, hari umukinnyi wabwiye abatoza ko batagakwiye kongera kumushyira mu kibuga, ariko bamubwira ko bafite ikibazo cy’abakinnyi bake kuko hari abagiye mu bukwe bwa mugenzi wabo Ndabarasa Trésor.

Uyu muyobozi wa Gasogi Utd we ubwe wikomye abakinnyi be, benshi batangiye gukeka ko ahubwo iyi ngeso iri hose cyangwa se mu makipe atari make ya hano mu Rwanda. Hari bamwe mu banyamakuru bagiye bavuga imikino yagiye irangira ishyize hanze resultat zidasanzwe zitari zitezwe n’umwe, hari urugero rwatanzwe rw’ikipe ya Gorilla iherutse gustindwa ibitego bitanu n’ikipe yari ihagaze nabi.

KNC yabanje kwikoma abasifuzi avuga ko bamugambaniye, bakishiyira hamwe ngo bamusifurire nabi bamuziza kuba yarigeze kuvuga umwe mu basifuzi bamusifuriye nabi.

Icyakoze, hari n’abavuga ko KNC nawe yaba abeshya, ahubwo nawe agashinjwa kubererekera amwe mu makipe nka Marine FC yamutsinze mu gihe yari ihagaze nabi cyane.

Gasogi United imaze iminsi ititwara neza muri Shampiyona ndetse yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 27 wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023.

Comments are closed.