Uganda: Ministri Col (rtd) Charles Engola yarashwe n’uwari umuzamu we amushinja kutamuhemba.

6,292
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umurimo mu gihugu cya Uganda yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri araswa n’uwari umuzamu we nawe ahita yirasa arapfa

Mu gihugu cya Uganda haravugwa urupfu rwa Col (rtd) Charles Okello Engola warashwe agapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gicurasi 2023 araswa n’uwari ushinzwe kumurinda, amurasira iwe mu rugo ahitwa Kyanja mu murwa mukuru Kampala.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Police Luke Owoyesigire ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu mu kiganiro gito cyo kuri terefoni yatanze yagize ati:”Nibyo, ayo makuru niyo yarashwe n’uwari umurinzi we”

Perezida w’inteko ishinga amategeko, Madamu Anita Muri we, yemeje kandi ko urupfu rwa minisitiri ubwo yari ayoboye inama rusange muri iki gitondo, yagize ati: “Muri iki gitondo, nakiriye inkuru ibabaje ivuga ko Hon Engola yarashwe n’umurinzi we nyuma, akirasa. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro. Uwo wari umugambi w’Imana. Ntidushobora guhindura ikintu na kimwe.
Ahabereye ibyaha hakikijwe n’abashinzwe umutekano. Umurambo wa minisitiri uracyari aho yarasiwe. Mugihe cyo gutangaza amakuru, umurambo wuwarashe nawo wari ukiri mu ruganiriro.

Minisitiri w’uburinganire, Betty Betweeni ari mu bayobozi ba guverinoma bamaze kugera kwa Engola i Kyanja.
Uwabyiboneye yagize ati: “Umuzamu yavuze ko atigeze ahembwa Shs4m. Yavuze ko afite umugore utwite kandi ko abana be batagiye ku ishuri nyamara abana ba minisitiri biga“.

Leave A Reply

Your email address will not be published.