Perezida wa Gasogi Utd yarahiye ararengwa ngo nadatsinda APR FC azasaba imbabaza abafana

8,799

Perezida wa Gasogi Utd yarahiye ararengwa ko ikipe ye igomba gutsinda ikipe ya APR FC mu mukino uzabahuza ku munsi w’ejo i Nyamirambo.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda izakomeza mu mpera z’iki cyumwer turi gusoza, umwe mu mikino yitezwe n’abantu benshi ni uzahuza ikipe ya Gasogi utd izakira ikipe ya APR FC, amakipe yombi akurikirana ku rutonde rw’agateganyo.

Ubundi mu bisanzwe muri ruhago nyarwanda, aya makipe yombi ntabwo asazwe azwiho ubukeba mu gihe yahuye, ariko imwe mu mpamvu yatumye abantu bifuza kuyireba ni amagambo perezida w’ikipe ya Gasogi Utd amaze iminsi avugira ku bitangazamakuru bitandukanye.

Bwana KNC uyobora Gasogi Utd mu kiganiro Bar Talk, uyu mugabo yarahiye ararengwa ko uno mukino agomba kuwutsinda ndetse avuga ko ikipe ye izatsinda APR FC ibitego bibiri kuri kimwe.

KNC yakomeje avuga ko naramuka adatsinze uyu mukino azaba agambaniye abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse ikizarengaho ari uko azahita asaba imbabazi.

Kugeza ubu nk’ibisanzwe, nta muntu n’umwe mu bayobozi ba APR FC wari wagira icyo avuga ahereye ku magambo yo kwigamba yakomeje avugwa na KNC ku bitangazamakuru bitandukanye nka FINE FN, RadioTV10.

Uyu mukino uteganijwe kuba ku munsi w’ejo ku wa gatnu taliki ya 2 Ukuboza 2022 saa moya z’umugoroba, ukazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon sport niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22, ku mwanya wa kabiri Kiyovu ikaba ariyo iwufite n’amanota 21, igakurikirwa na AS Kigali ifite amanota 20, ku mwanya wa kane APR FC n’amanota 19, igakurikirwa na Gasogi Utd ku mwanya wa gatanu n’amanota 18.

Usibye uwo mukino, andi makipe azakina mu mpera z’iki cyumweru, hari undi mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sport izakira Bugesera FC, Marine nayo izakira Mukura FC, mu gihe SunRise izacakirana na Espoir, Kiyovu iri ku mwanya wa mbere izahura na AS Kigali, mu gihe Rutsiro izacakirana na Police FC, Musanze FC iherutse gutsinda Rayon sport izahura na Rwamagana.

Comments are closed.