Perezida wa Kenya William Ruto ari kubarizwa mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

4,176

Perezida wa Kenya Nyakubahwa William Ruto biravugwa ko yaba ari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi, ikaba ari ubwa mbere ageze i Kigali kuva yatorerwa kuyobora igihugu.

Perezida wa Kenya nyakubahwa William Ruto biravugwa ko ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, uru rukaba arirwo ruzinduko rwa mbere perezida Ruto akoreye i Kigali mu Rwanda kuva yatorwa nka perezida w’igihugu cya Kenya nyuma yo gutsinda Bwana Raila Odinga.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru, kiravuga ko Perezida William Ruto ari bumare iminsi ibiri, ndetse ko ashobora kuba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Mata 2023 akaza kwakirwa na perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe uherutse gutorwa n’abanyamuryango b’ishyaka RPF kongera kuriyobora.

Igihugu cya Kenya ni kimwe mu bihugu bifite ishoramali rikomeye cyane mu Rwanda nko mu rwego rw’imali nkaho abanya Kenya aribo bafite amwe mu ma banki akomeye mu Rwanda nka KCB, Banki y’Abaturage, Equity bank, I&M Bank, GT bank, ndetse n’ibindi bigo bigo bikomeye mu bwishingizi nka Britam.

Abanya Kenya bashoye no mu rwego rw’uburezi aho bafite kaminuza ikomeye izwi nka Mount Kenya University.

Comments are closed.