Perezida wa USA aravuga ko afite ibihamya ko Putin azatera Ukraine vuba aha.

8,349
Kwibuka30
Russia-Ukraine crisis: Biden-Putin talks yield no breakthrough | Vladimir  Putin News | Al Jazeera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yizeye nta gushidikanya ko Vladimir Putin w’u Burusiya yamaze gufata umwanzuro wo gutera Ukraine, ndetse ko icyo gitero gishobora kuba mu minsi mike.

Kwibuka30

Biden yavuze ko isesengura ryakozwe n’inzego z’ubutasi za Amerika, rigaragaza ko Kyiv, Umurwa Mukuru wa Ukraine, ariho Putin ashaka kugaba igitero.

U Burusiya bwamaganye amakuru avuga ko bugiye gutera Ukraine. Ku rundi ruhande ariko, ibihugu bitandukanye bikomeje gushinja u Burusiya guhimba ibinyoma byatuma koko butera Ukraine.

Amerika ibara ko hari abasirikare bari hagati y’ibihumbi 160 n’ibihumbi 190 bakambitse hafi y’umupaka wa Ukraine biteguye kugaba igitero mu minsi mike.

Comments are closed.