Nigeria: Imodoka itwaye peteroli yaturitse yica abantu 12

6,808
Kwibuka30

Imodoka itwaye peteroli yaturikiye muri leta ya Ogun iri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria ihitana abantu 12 abandi benshi barakomereka.

Kwibuka30

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye BBC ko iri turika ryabaye nyuma y’uko iyo kamyo igonganye na Bus mu muhanda Lagos-Ibadan mu gitondo cy’ejo kuwa Gatanu.

Abenshi mu baguye muri iri turika barahiye kuburyo byari bigoye kubamenya.

Nigeria ikunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda n’iturika ry’imodoka zitwaye ibikomoka kuri peteroli.

Comments are closed.