Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bamusanzemo COVID-19

7,195
Coronavirus: French President Emmanuel Macron Tests Positive For COVID-19

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

Nyuma y’ibipimo byo kwa muganga, ibisubizo byagaragaje ko Prezida w’igihugu cy’Ubufaransa Bwana Emmanuel Macron afite ubwandu bwa Coronavirus kugeza ubu yahisse ashyirwa mu kato ndetse na bamwe mu ba ministres be bahita bashyirwa ahantu hihariye kugira ngo babapime barebe ko ntawaba afite ubwo burwayi.

Kugeza ubu igihugu cy’Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Burayi byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Twibtse ko mu bakuru b’ibihugu bayobora ibihugu by’ibihangange, na Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Bwana Trump Donald nawe yigeze gupimwa ibisubizo biza bigaragaza ko nawe yanduye usibye ko yamaze iminsi itarenga itatu mu nzu y’abarwayi.

Comments are closed.