Goma: Iraswa ry’umuvunjayi ryatumye abaturage bigaragambya.

8,323
Kwibuka30
Goma: Imyigaragambyo ikaze yakurikiye iraswa ry’umuvunjayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka Majengo (mu majyaruguru ya Goma) no muri Buhene (ku mupaka uhuza umujyi n’akarere ka Nyiragongo) abaturage baramukiye mu myigaragambyo yamagana umutekano mucye ukomeje kugaragara muri ako gace.

 Abatuye muri kariya gace bakangutse batungurwa na bariyeri zashyizwe kumuhanda ijoro ryose kugirango bahagarike imodoka zose zijya mu  majyaruguru y’umujyi.

Umutangabuhamya utashatse kwivuga izina yagize  ati: “Twabyutse dusanga amabuye mu muhanda.  Ntabwo tuzi igihe bashyiriwe muri kaburimbo.  Twamenye ko iyi ari imyigaragambyo yo kwamagana iraswa ry’umuntu usanzwe afite akazi ko kuvunja amafaranga mu karere ka Bujovu.  Bavuga ko yapfiriye aho mu gihe abandi bavuze ko ahubwo yarashwe agakomereka ubwo yari atashye.

Kwibuka30

Selemani Ntamuhanga ni umucuruzi w’imbere utuye kuri avenue Joli Bois mu karere ka Bujovu, yarashwe mu ijoro ryo  ku wa Kabiri ubwo yajyaga ku musigiti wa Bunyerezo gusenga.  Abambuzi bamwirukana aho yakoraga ahitwa Birere, nibwo barashe  amasasu menshi mbere yo guhunga. 

Uwahohotewe yajyanwe mu kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho neza, ariko ameze nabi.  Abambuzi bamwibye amafaranga yose.  Icyakora, ntibyizewe ko imyigaragambyo muri iki gitondo i Majengo na Buhene ifitanye isano n’iraswa ry’uyu muturage wa Bujovu.

Iyi myigaragambyo cyakora ntiyatinze  n’ubwo amashuri menshi yo muri ako gace yohereje abanyeshuri mu rugo nyuma y’amasasu y’abapolisi yirukanye abigaragambyaga. 

Nyuma y’amasaha make gutuza byagarutse ,urujya n’uruza rurakomeza  ndetse n’ibikorwa byari byafunze imiryango byongera gufungurwa.

  Kuva  uyu mwaka 2020 watangangira, i Goma hamaze kwicirwa abavunja amafaranga bagera ku 10, bigaragara ko akenshi aribo bibasirwa n’abambuzi baba babakurikiyeho amafaranga menshi baba bafite.

Leave A Reply

Your email address will not be published.