Perezida Zelensky yatakambiye Putin kumuha umwanya bakaganira

4,383
Zelensky Asks Europeans With 'Combat Experience' to Fight for Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kumuha umwanya bakicarana bakaganira uburyo bwo guhosha intambara imaze icyumweru.

Zelensky yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane, aho yanasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi kumwoherereza indege nyinshi z’intambara kugira ngo abashe guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Yavuze ko icyo yizeye ari ibiganiro nk’umuti w’intambara u Burusiya bwamushojeho.

Ati “Nkeneye kuvugana na Putin, Isi yose ikeneye kuganira na Putin, nta bundi buryo bwo guhagarika iyi ntambara.”

Yakomeje agira ati “Putin, ngwino twicarane muri metero zitarenze 30.”

Ibitero Putin yatangije muri Ukraine mu minsi ishize, bigamije gukuraho ubutegetsi yise ubw’aba-Nazi ashinja gutoteza no kwicaa abaturage muri Ukraine.

Zelenskyy yasabye u Burayi kumufasha ikirere cya Ukraine kikagirwa ahantu hakomye, bitaba ibyo bakamuha indege z’intambara nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Ati “Niba mutampaye ubushobozi ngo mfunge ikirere, ngaho mumpereze indege. Umunsi tuzaba twatsinzwe, Imana ibiturinde, ubwo mwitegure ko hazakurikiraho Latvia, Lithuania na Estonia. Ndababwiza ukuri.”

Zelensky asabye ibyo mu gihe intumwa z’u Burusiya n’iza Ukraine zimaze iminsi mu biganiro muri Belarus. Mu byo bemeranyije kuri uyu wa Kane harimo gutanga inzira zinyuramo inzego z’ubutabazi.

Biteganyijwe ko ibiganiro by’izi mpande zombi bizasubukurwa mu cyumweru gitaha.

Zelensky and Putin discuss place and time of talks: Ukraine spokesperson

Comments are closed.