Peter Mutharika yatorewe kongera kuyobora Malawi n’amajwi 66%

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu wa Malawi yabaye ku ya 16 Nzeri 2025, Arthur Peter Mutharika yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze Perezida wari usanzwe ku butegetsi, Dr Lazarus Chakwera, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (MBC) muri Malawi rwabitangaje. Amajwi y’agateganyo yerekana ko Mutharika yagize amajwi 66% mu gihe Chakwera yagize 24%.
Mutharika w’imyaka 85, umunyamategeko wabaye Perezida wa Malawi hagati ya 2014 na 2020, agarutse ku butegetsi nyuma y’imyaka itanu amaze gutakaje umwanya we mu buryo butunguranye ubwo urukiko rwemezaga ko amajwi y’amatora ya 2019 atabazwe neza.
Uyu munyapolitiki utaratangiranye intego yo kwinjira muri politiki, yavutse mu mwaka wa 1940 mu karere ka Thyolo, aho yakuriye mu muryango w’abarimu, akura akunda uburezi. Yize amashuri yisumbuye i Dedza, maze akomeza amashuri ya kaminuza mu bijyanye n’amategeko muri Yale University, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’imyaka myinshi yigisha amategeko n’ubutabera mpuzamahanga muri Amerika, Tanzania, Uganda na Ethiopia, Mutharika yagarutse Malawi mu 2004 kugira ngo akorere mukuru we, Bingu, wabaye Perezida.
Mu 2009, Mutharika yatorerwa kuba Umudepite mu ishyaka rya Democratic Progressive Party (DPP), maze akorera mu biro by’umukuru w’igihugu mu myanya ya Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Uburezi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Mu 2014, yatorewe kuyobora Malawi nyuma yo gutsinda Joyce Banda na Lazarus Chakwera. Mu gihe cye cya mbere ku butegetsi, Mutharika yashyize imbere iterambere ry’ibikorwaremezo, kugabanya imyenda y’igihugu, n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga (inflation), nubwo hagaragaye ibibazo byo kubura amashanyarazi, ibiribwa n’ibindi.
Gutsindwa kwe mu 2019 byabaye intandaro yo gukurikirwa n’urukiko rw’igihugu, rwatangaje ko amatora yari yarangiritse, maze mu 2020 Chakwera atorerwa kuba Perezida. Ibi byatumye Mutharika avuga ko atazongera kwiyamamaza, ariko yaje gutungura benshi yinjira mu marushanwa ya 2025 avuga ko abafana be bamwifuzaga ngo akure igihugu mu bibazo by’ubukungu n’imiyoborere byabayeho mu myaka yashize.
Mu gihe cyo kwiyamamaza, Mutharika yavuze mu rurimi kavukire rwa Chichewa ati: “Munandisowe eti? Mwakhaula eti?” ashaka kugaragaza ko abaturage bamukeneye kandi bamaramaje bikomeye.
Mutharika afite abana batatu yabyaranye n’umugore we wa mbere, Christophine, wapfuye mu 1990, ndetse mu 2014 yashakanye na Gertrude Maseko, wahoze ari umudepite mu ishyaka DPP. Aba bombi bitegura gusubira mu nzu y’umukuru w’igihugu, ariko biteganyijwe ko ubu ubutegetsi bwe buzaba burimo inshingano nyinshi cyane.
Abaturage ba Malawi, benshi muri bo barahuye n’ibihe bikomeye by’ubukungu, izuba rikomeye, umwuma, n’ibindi bibazo by’ubukungu, bakomeje gukurikirana ibikorwa bya Perezida mushya, bifuza ko amasezerano abaha yo kongera kugarura Malawi mu bihe byiza yashyirwa mu bikorwa.
Comments are closed.