Philippines: Noneho perezida Rodrigo Duterte yavuze ko yifuza umwanya wa Visi Perezida avuye kuwa Perezida

10,558
Kwibuka30

Perezida wa Philippines, Rodrigo Roa Duterte, uzwi hirya no hino ku byemezo n’imbwiraruhame ze zikakaye, yavuze ko yifuza umwanya wa Visi Perezida umwaka utaha ubwo manda ye nka Perezida izaba irangiye.

President Rodrigo Duterte 2019.jpg

Duterte w’imyaka 76 wavutse 28 Wurwe 1945,yavuze ko hari ibyo atabashije gukora mu myaka itanu amaze ayoboye Philippines, bityo ko byaba byiza abaye Visi Perezida akabirangiza.

Itegeko Nshinga rya Philippines ntabwo ryemerera Perezida kuyobora manda zirenze imwe.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya Politiki kuri uyu wa Gatatu, Duterte yavuze ko yakozwe ku mutima n’amarangamutima abaturage bamugaragarije, bamwereka ko bakimukunze.

Kwibuka30

Yagize ati “Icyifuzo cyo kuba nakwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida, nanjye ndagishyigikiye. Ndi kubitekerezaho.”

Bamwe mu batavuga rumwe na Duterte bagize impungenge kuri icyo cyifuzo cye kuko Visi Perezida ari we uhabwa inshingano za Perezida iyo Perezida watowe apfuye cyangwa atakibasha kuzuza inshingano ze.

Bavuga ko biramutse bibayeho, byaba bihabanye n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Nubwo ubutegetsi bwe bwazanye inkundura yo guhiga bukware abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge harimo no kubarasa, ibyegeranyo bitandukanye bigaragaza ko Duterte agikunzwe n’abaturage.

CNN yatangaje ko Duterte ashobora kwiyamamariza kuba Visi Perezida umwaka utaha kugira ngo yirinde kuba yakurikiranwa n’inkiko kuko byagiye biba ku bamubanjirije.

Duterte yavuze ko mu gihe yagira ibyago ubaye Perezida ntabe ari inshuti ye, kuba Visi Perezida kwe ntacyo byaba bimumariye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.