Uganda:Iyicarubozo ryakorewe abafashwe bakekwaho kurasa Gen Katumba rikomeje kwamaganwa na Bobi Wine

5,975
Kwibuka30

Abafashwe bakekwaho kurasa Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri bagaragaye imigongo n’amaguru yabo yuzuye ibisebe,ibirenge byarapfumujwe imisumari n’abashinzwe iperereza.

Umunyapolitiki Bobi Wine wahatanye na Perezida Museveni mu matora aheruka yamaganye iri yicarubozo ndetse avuga ko itegekonshinga rya Uganda ryamagana ibyakorewe aba bagabo aho yatangiye avuga ko bazanywe mu rukiko rwa Nakawa uyu munsi

Yagize ati “Nyuma y’aho abanyamategeko bagerageje gusaba ko bazanwa mu rukiko,aba bagabo bageze imbere y’umucamanza i Nakawa uyu munsi.Uku niko bari bameze!.Babwiye urukiko uko bakorewe iyicarubozo rirenze basabwa kwemera ku ngufu ko bateye Gen Katumba.Ubu n’ubuhe bwoko bw’ubugoryi?

Itegekonshinga ryacu ndetse n’amategeko mpuzamahanga Uganda yemera arwanya iyicarubozo ry’uburyo bwose.Ni icyaha gushaka amakuru ku muntu ukekwa umutoteza.

Umunyagitugu Museveni n’ubutegetsi bwe bafite ubunararibonye mu kwica urubozo abaturage kandi buri munsi biragenda birushaho kuzamba.

Kwibuka30

Ikibabaje kurusha ibindi nuko ibihugu byinshi bibyirengagiza bigakomeza guha ubu butegetsi bubi amafaranga,aho amenshi bayiba agakoreshwa mu kugura ibikoresho bakoresha bica urubozo bakanica abantu.

Aba bagabo bagaragaye mu mafoto ateye ubwoba yashyizwe hanze na NTV, batawe muri yombi bakekwaho kugaba igitero ku modoka ya Gen Katumba ku itariki ya 1 Kamena 2021, gihitana umukobwa we Brenda Nantongo Katumba wari umaze igihe gito avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021, Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe abagabo bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa, ariko babiri muri bo baraswa bashaka gutoroka barapfa.

Mu batawe muri yombi benshi bitwaga amazina atari ayabo, aho harimo uwitwa Kamada Walusimbi wiyitaga Mudinka, Hussein Wahab Lubwama bakunze kwita Master, Siriman Kisambira uzwi ku izina rya Mukwasi, Mustafa Kawawa Ramadan witwaga Amin, Muhammad Kagugube witwaga Bafumoya. Abishwe ni uwitwa Lubwama na Kawawa

Ubwo bari bajyanwe kuburanishwa ku rukiko rw’ibanze rwa Nakawa, beretse itangazamakuru iyicarubozo bakorewe ubwo umucamanza, Douglas Singiza yari afashe akaruhuko.

Bobi Wine yamaganye iyicarubozo ryakorewe

src:umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.