Pierre Damien wigeze kuba ministre w’intebe, ari gutakambira ubutabera ngo bumufungure kuko arwaye

8,840
Dr-Pierre-Damien-Habumuremyi -ubu-ubarizwa-muri-Gereza-ya-Mageragere-yagaruwe-imbere-yubutabera-mu-rundi-rubanza-rwamahugu

Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba ministre w’intebe w’intebe mu Rwanda, ubu akaba akurikinyweho icyaha cy’ubuhemu.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwagombaga gufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Bwana Pierre Damien Habumuremyi umaze igihe afungiye muri gereza ya Mageragere kubera icyaha cy’ubuhemu akurikiranyweho.

Mu mpamvu Dr Damien yatanze zatumaga asaba ko yaba afunguwe by’agateganyo, ni uko we avuga ko afite uburwayi bikaba, ndetse akavuga ko atahunga ubutabera.

Ni icyemezo Dr Damien yari yarajuririye n’ubundi kuko ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa.

Damien yagize ati:” Urukiko rwirengagije uburwayi nagaragaje ndetse no kuba nararugaragarije ko ntashobora gutoroka ubutabera kuko nsanzwe ndi inyangamugayo kandi igihugu kikaba cyaranyizeye kikanshinga inshingano zikomeye zirimo kuba Minisitiri w’Intebe.”

Ubushinjacyaha bwavuze ku bijyanye n’uburwayi, bwavuze ko atari we wenyine urwariye muri gereza kandi ko ubuyobozi bwazo bufite uburyo bubavuza.

Dr Habumuremyi Pierre Damien yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bukoresheje imvugo itari yo aho buvuze ko abafungwa bose bafite ibibazo bimwe muri Gereza ati “Ntabwo abafungwa bose bafite ibibazo bimwe rwose.”

Dr Habumuremyi yanavuze ko yatanze ingwate zirimo inzu irengeje miliyoni 500 Frw, ati “mfite n’indi mitungo irenga miliyari 1,5.”

Ngo rwanirengagije ibiteganywa n’itegeko ko ihame ari uko uregwa aburana adafunze.

Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye urukiko kandi ko uwo yunganira nta perereza agikorwaho kandi ubwo urukiko rwafataga icyemezo cyo kumufunga ari uko iperereza rikirimo

Uyu munyamategeko yagize ati “Turasaba ko uwo twunganira yarekurwa n’uru rukiko kuko nta perereza agikowaho.”

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo, ngo busubize kuri izi mpamvu z’uruhande rw’Uregwa, buvuga ko izi mpamvu zidafite ishingiro kuko zagiye zitangwa n’abandi benshi barimo n’abafungiye aho afungiye ariko inkiko zigakomeza kubafunga.

Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu uruhande rw’Uregwa rwagiye rwirengagiza kuko ruzi ko zirugongo nko kuba hari impungenge ko Uregwa aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera.

Comments are closed.