Pierre Nkurunziza umaze imyaka 2 yitabye Imana yari muntu ki?

8,273
Kwibuka30

Perezida Pierre Nkurunziza yavutse ku ya 18 ukuboza mu 1964, yatabarutse ku ya 8 kamena 2020.
Yabaye perezida w’uburundi kuva mu 2005 kugeza mu wa 2020. Ni umuperezida wa cyenda wategetse repubulika y’u Burundi.
Pierre Nkurunziza yari mu itsinda rishyigikiye abahutu, Hutu eyhnic group ariko atangira urugendo rwe rw’ubuzima yabaye umwarimu w’isomo ry’ubugenge mbere y’uko hatangira intambara y’abaturage ariyo yaje, Guha inzira Nkurunziza akabasha kwinjira mu nama nkuru yari iyoboye igisirikare cy’inyeshyamba ari nayo yaje kuba ishyaka CNDD-FDD. National Council for the defense of Democracy- Forces for the Defense of Democracy. CNDD-FDD. Amaze kuyobora iryo shyaka, yashatse kubanisha abarundi, akenshi yumvikanaga avuga ko igisubizo ku bibazo byariho inzira y’amahoro wari wo mwanzuro. Mu 2000, yatorewe n’inteko ishingamategeko y’uburundi atorwa ku bwiganze, kuva ubwo atorerwa kuyobora uburundi. Yaje kuyobora igihugu kuri manda eshatu. Ibi byaje gukurura imvuru imbere mu gihugu abatari bake bahunga igihugu, abo bavugaga ko bihabanye n’itegeko nshinga ry’igihugu. Nibura yagomba kuyobora mandate ebyiri, ariko aza kwiyongeza iya gatatu mu 2015.
Mu 2018, nibwo yatangaje ko ataziyamamariza kuyobora igihugu. Iyi ni inkuru nziza ku batavuga rumwe na we kuko bari bafite impungenge ko ashobora kugundira akongera kwiyamamaza.
Reka tugaruke ku buto bwa Pierre Nkurunziza kuva mu 1964 kugeza mu 1995. Aho iyo myaka yaranzwe no kwigisha.

Pierre Nkurunziza yavutse ku ya 18 ukwezi kwa 12 mu 1964, yavukiye mu murwa mukuru wa Bujumbura. Ni nyuma gato uburundi bubonye ubwigenge bubuhawe n’ubwami bw’ububiligi mu 1962.
Pierre Nkurunziza ni umwana wa gatandatu mu muryango wari utuye I Buye muri Ngozi, ari naho yakuriye. Se umubyara yitwa Eustache Ngabisha, yari umyapolitiki wo mu ishyaka ry’abahutu akaba n’umukirisitu gatorika.

Ngabisha yari umunyapolitiki wo mu ishyaka UPRONA. the Union for National Progress (Union pour le Progrès national, UPRONA. Yaje gutorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko y’uburundi mu 1965. Nyuma yaje kuyobora intara, ariko mu bwicanyi bwo mu 1972 yarishwe. Nyina wa Nkurunziza yari umufasha w’abaganga.
Amashuri abanza yayize I Ngozi nyuma y’uko se yishwe Nkurunziza yahise akomereza mu ishuri rya Athenee riherereye I Gitega.
Kaminuza yize kwigisha ubugenge muri kaminuza y’igihugu aho yaje kobona impamyabushobozi mu 1990.
Yigishije mu ishuri rya Muramvya mbere yo kuba umwarimu ufasha abanda muri kaminuza mu 1992. Bwana Nkurunziza yigishije mu ishuri rya gisirikare, ISCAM. Muri icyo gihe bivugwa ko atari ashamadukiye cyane ibintu bya politiki. Muri icyo gihe yari umutoza w’ikipe ya Muzinga Fc. Nkurunziza yashyingiranywe na Bucumi Denise mu 1994.
Tugaruke ku ntambara yo mu 1995 kugeza mu 2005.
Perezida Melechior Ndadaye, yishwe bidaciye kabiri atorewe kuyobora igihugu. Mu kwezi kwa 10 mu 1993 nibwo Melechior Ndadaye yakorewe Coup D’etat.
Iyicwa rya Ndadaye, ryakuruye imvururu mu gihugu ahantu ku buryo haje no kugwamo abanyagihugu benshi abanda barahunga. Icyo gihe abahutu bicanaga n’abatutsi.
Icyo gihe Nkurunziza yaracyigisha muri kaminuza nkuru y’u Burundi, nubwo yaje gutegekwa guhunga mu 1995, abahutu amajana bari bamaze kwicwa mu 1995. Nkurunziza Pierre yamaze igihe, mu ishyamba yihishe, leta yagiye ku butegetsi mu 1998, yamuhanishije igihano cy’urupfu kandi adahari.
Muri iyo myaka yihuje na CNDD-FDD, yari ashinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abari muri iryo shyaka.
Yararwanye cyane aza guhimbwa akazina ka Pita. Mu 2001, yasimbutse urupfu, icyo gihe yari ayoboye CNDD-FDD. Pierre Nkurunziza yinjiye mu itorero ry’abapolo arabatizwa avuka bundi bushya. Icyo gihe yemereye abatutsi kwinjira muri CNDD-FDD.
Nkurunziza yabaye perezida w’ishyaka CNDD-FDD ku ya 28 ukwezi kwa munani mu 2000.
Ibiganiro byinshi byakurikiyeho mu 2003 byabaye intandaro yo kwemerera CNDD-FDD kwinjira mu mashyaka y’igihugu biza kuba umwanya mwiza wo kubansiha Nkurunziza n’umugore we, n’abo mu muryango we bari bararokotse ku bw’icanyi bwo mu 1995. Nkurunziza yagizwe minisitiri w’imiyoborere anyobora ubugenzuzi bwa leta. Icyo gihe abanyagihugu bari bikorwa byo kwitegura kuzashyiraho leta y’inziba cyuho. Mwibukeko bakiri mu ishyamba yayoboraga CNND-FDD inamaze kuba ishyaka ry’ubutegetsi yatorewe kuyiyobora mu kwezi kwa munani mu 2004 yahise anatorerwa kurihagararira mu matora y’abadepite no mu matora ya perezida. Amatora yahise ashyira ku butegetsi Nkurunziza ku bwiganze.
Turebe pierre Nkurunziza amaze kugera ku butegetsi
Manda ye ya mbere yatangiye mu 2005 kugeza mu 2010.

Kwibuka30

Pierre Nkurunziza Yatangiye kuyobora igihugu ku ya 26 kanama mu 2005, ubwo yari agiye ku butegetsi yashyizeho amategeko mu gihugu yamamaye cyane, aho yanashyize mu bikorwa amasezerano y’Arusha, abatutsi,abahutu n’abatwa bose bahabwa imyanya mu butegetsi.
Pierre Nkurunziza, ubutegetsi bwaranzwe n’ibibazo byinshi birimo ubuhezanguni, kubatwa na ruswa n’umutekano muke.
Mu kwezi kwa karindwi mu 2010 yongeye gutorerwa kuyobora igihugu kuri manda ya kabiri. Yatowe n’abaturage benshi ariko yagize abamurwanya benshi, amatora yaje no kuvangirwa n’abo ku ruhande rumurwanya.
Manda ya kabiri ya Nkurunziza yaranzwe n’ubwoba ndetse ibikorwa bimwe birahagarikwa birimo no kuremesha inama za politike. Ku ya 25 mata 2015, Nkurunziza amaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora igihugu kuri manda ya gatatu, byabaye inkuru mbi ku bamurwanya kuko bavugaga ko bitandukanye n’ibyanditse mu itegeko nshinga n’amasezerano y’arusha. Kuva ubwo mu gihugu hadutse imvururu abatari bake batari bamushyigikiye bahunze igihugu ku bwoba bwo gutinya kwicwa. Nubwo abaturage batemeranyaga n’ukwo kongera kwiyamamaza , ku ya 13 gicurasi 2015, urukiko rurengera itegeko nshinga rwanzuye ko uwo mwanzuro wemewe n’itegeko nshinga. Abigaragambya barakameje ari nako abatari bake bicwa umusubirizo.

Kuri iyo tariki urukiko rutangaza umwanzuro, abasirikare bakuru b’inkoramutima na General Godfroid Niyombare bakozanyijeho n’abari bashyigikiye Nkurunziza mu gikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi birangira Coup d’etat iburijwemo. Abari bari ku ruhande rurwanya Nkurunziza barishwe, abafunzwe baratotejwe abdni bafatwa ku ngufu igikorwa cyaje kwitwa, Black site. Mu minsi yakurikiyeho abarwanashyaka ba CNND-FDD batari bashyigikiye ko bwana Nkurunziza yongera kwiyamamariza ikindi kiringo, nabo barishwe abarutorotse barahunze. Imyigaragambyo n’ibibazo byarakomeje ariko ntibyabujije ko amatora ategurwa mu kwezi kwa karindwi Nkurunziza atsindira kuyobora igihugu ku cyoswe manda ya gatatu.

Nkurunziza kuri manda ya gatatu kugera asoje hakaba amatora.
Ubutegetsi bwo kuri iyo manda bwaranzwe no kudashyigikirwa n’imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu by’ibihangange. Umuryango w’afurika y’uburasirazuba wagerageje guhuza impande zombie ariko biranga biba iby’ubusa, Uburundi bukomeza gushyirwa mu kato. Ibihugu bitari bike byiyemeza guca umubano n’uburundi. Akaduruvayo ku mu 2015 kashyize ubuzima bw’abarenga ibihumbi 350 mu kaga, bahungiye mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, RDC na Tanzania. Si abo gusa kuko absigaye imbere mu gihugu barenga ibihumbi 110 bakuwe mu byabo. Bahinduka impunzi mu gihugu cyababyaye. Ubukene bwariyongereye, abarundi bari basanzwe bafite amikoro make barimutse bajya gushaka imibereho mu bindi bice by’igihugu. Nkurunziza yakuye u Burundi mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu 2017. Mu 2018, Pierre Nkurunziza yatangaje ko atazongera kwitabira amatora bityo yiyemeza gushyigikira Ndayishimiye Evariste waje no kwegukana insinzi mu matora yabaye muri gicurasi 2020.
Amatora yegereje Bwana Pierre Nkurunziza yirukanye abari bahagarariye OMS mu Burundi, bwari ubushyamirane ku cyorezo Covid-19 aho byavugwaga ko igihugu gihisha imibare y’abanduye. Mu matora nyirizina indorerezi zo mu bihugu bigize afurika y’iburasirazuba ntibari bemerewe kujya kuba indorerezi.
Pierre Nkurunziza yatabarutse ku ya 8 kamena mu 2020. Yari afite imyaka 55 y’amvuko. Leta ivuga ko yishwe no guhagarara k’umutima. Yaryamiye ukuboko kw’abagabo byari bitegerejwe ko mu kwezi kwa munani 2020 yari kuzahererekanya ububasha n’uwa musimbuye.
Hari haciye igihe gito agizwe intwari y’ikirenga.
Amwe mu magambo Pierre Nkurunziza yavuze yakoze ku mitima y’abenshi harimo aho yavuze ko igihe cyose abarundi bicaye hamwe, bashaka ibisubizo birambye ku bibazo biba bibangamiye.

Every time Burundians sat together, they found lasting solutions to the problems which opposed them
Ndasaba umurundi wese yaba utuye mu cyaro cg se utuye mu mugi kunga ubumwe.
We ask every Burundian, in hills and the capital, to stay united.

Comments are closed.