Major Nsanzimana wa FDLR yaguye mu mirwano yo guhashya M23

7,276
Kwibuka30

Nsanzimana Innocent uzwi nka Major Yefuta muri FDLR yaraye arashwe n’ingabo za M23 mu mirwano yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri yahuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23.

Maj Yefuta yari umuyobozi wa Batayo muri FDLR imaze imyaka isaga 25 mu mashyamba ya Congo.

Hashize iminsi havugwa ko inyeshyamba za FDLR zifasha FARDC kurwana na M23 guhera mu kwezi gushize.

Kwibuka30

Iyi mirwano Nsabimana yaguyemo yabereye i Bugusa muri Jomba, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nkuko amakuru yizewe IGIHE ifite abyemeza.

Ku ruhande rwa M23, bavuga ko mu mirwano bivuganye abarenga 50 bamwe imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC na FDLR batakaje abarwanyi benshi.
Kuri uyu wa Mbere Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo FARDC nacyo cyemeje ko abasirikare bacyo babiri bapfiriye mu mu mirwano na M23.

Major Nsanzimana Innocent yinjiye mu gisirikare anyuze mu ishuri rya gisirikare ryahoze ryitwa ESO Butare (Ecole des Sous- Officiers) mu 1990.

Mu mpera za Nyakanga 1994 ingabo za FAR zimaze gutsindwa yahungiye muri Congo ari naho yinjiriye muri FDLR.

Comments are closed.