Polisi irasaba amashuri yigisha amategeko y’umuhanda kwibanda ku makosa akorwa n’abashoferi

5,993
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira, yahuguye abayobozi b’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kubereka amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga kugira ngo bazayibandeho mu nteganyanyigisho irimo gutegurwa ndetse no gukangurira kuyakosora abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ni ubukangurambaga bwatangiriye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu muhanda uva Sonatubes werekeza mu Karere ka Bugesera  bukomereza mu muhanda uva Sonatubes werekeza i Remera ku Giporoso, aho abayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga yo mu mujyi wa Kigali beretswe amwe mu makosa akorwa cyane n’abayobozi b’ibinyabiziga basabwa gushishikariza abanyeshuri kuyirinda.

Amwe mu makosa yagarutsweho harimo; guhindura icyerekezo (u-turn) ahari icyapa kibibuza, aho byemewe bakagihindura mu buryo bubangamira urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga, kunyuranaho bitemewe, amakosa ateza umuvundo, kwirengagiza gutanga uburenganzira bwo gutambuka mbere ndetse no kutubahiriza inzira z’abanyamaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe hagamijwe kwigisha abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda hirindwa umuvundo n’impanuka.

Yagize ati:”Ubu bukangurambaga bugamije kugeza ubutumwa ku bigisha amategeko y’umuhanda n’abakoresha umuhanda uburyo bakwiye kuwugendamo mu rwego rwo kwirinda umuvundo, impanuka ndetse no kwangiza ibikorwaremezo byo ku muhanda.”

Yakomeje agira ati:” Nk’uko mwabibonye bamwe mu batwara ibinyabiziga iyo barimo guhindura icyerekezo, ntibubahiriza amategeko y’umuhanda. Urugero ni aho ahantu hari imihanda ibiri, ushaka kuva muri umwe ujya mu wundi buri gihe ugomba kuwinjiramo wibanze mu ruhande cyangwa mu kuboko kw’iburyo ukabona guhindura icyerekezo kandi ugatwarira iburyo, ariko biraboneka ko bamwe batabyubahiriza.”

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko iyo imodoka zenda kubisikana zihindura ibyerekezo zigomba kuzengurukanaho buri imwe igaca mu mukono wayo, kuko iyo bitubahirijwe bitera umuvundo, impanuka cyangwa bikangiza ibikorwa remezo, asaba abayobozi b’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga kuzabyibandaho mu nteganyanyigisho bategura.

Habumugisha Jean Paul, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER), yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga mu rwego rwo gukosora amwe mu makosa yakorwaga n’abayobozi b’ibinyabiziga.

Yagize ati:”Turi hano tureba abakora amakosa menshi mu muhanda kandi nibyo koko, abashoferi baba batanzwe natwe dufite amashuri yigisha gutwara ibinyabaiziga. Haba habayeho kudohoka ariko siko tuba twabibigishije, ariko kubera ko twabibonye ko harimo ikibazo turaza gushyiramo imbaraga mu kubikosora.”

Yakomeje agira ati:” Dufite integanyanyigisho turimo gutegura, dufatanyije na Polisi bitarenze mu kwezi k’Ukuboza iyo nteganyanyigisho iraba yasohotse. Twigishaga amategeko gusa ariko ubu hazaba harimo na kirazira, indangagaciro umuyobozi w’ikinyabiziga ufite uburere n’imyitwaririe agomba kuba yujuje.”

Yasobanuye ko umwarimu nawe agomba kuba afite uburere kuko ntiwatanga indangagaciro udafite, avuga ko uzajya agaragaraho kutubahiriza amabwiriza azajya akurwa mu mwuga.

Ati:”Hari aho ubona ko bananirwa kubisikana kandi bakuze, hagomba rero kubaho kwihanganirana, akumva ko mugenzi we nawe afite uburenganzira bwo gutambuka.”

Yavuze kandi ko kubibutsa ko bibujijwe gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefone no kugendera mu gisate cy’ibumoso mu gihe ugenda gahoro bizashimangirwa mu rwego rwo gutanga abayobozi b’ibinyabiziga b’abanyamwuga no kurushaho gukumira impanuka zo mu muhanda.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azahabwa bayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga yo mu Mujyi wa Kigali 70 mu minsi ibiri, aho ku munsi wa mbere higishijwe abagera kuri 35.

Leave A Reply

Your email address will not be published.