Elon Musk yegukanye Twitter kuri miliyari 44 ahita yirukana abari abayobozi bayo

6,269
Kwibuka30

Umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk yamaze kwegukana Twitter Inc. ku kiguzi cya miliyari 44 z’amadolari, abayobozi bane bakomeye barimo Umuyobozi Mukuru Parag Agrawal bahita birukanwa.

Abanyamigane ba Twitter bazishyurwa amadolari 54.20 ku mugabane. Ibi byahise bituma Twitter ikora nk’ikigo cyigenga. Isoko ry’Imari n’imigabane rya New York (NYSE) rikaba ryahagaritse kugura cyangwa kugurisha imigabane ya Twitter.

Kwibuka30

Musk aguze Twitter, bishyira iherezo ku mezi yo gushwana no kutumvikana ku kugura urwo rubuga nkoranyambaga, aho mbere yabanje gushaka kurugura nyuma agatangaza ko abivuyemo, ibintu byatumye bajya mu manza.

Kuwa 4 Ukwakira Musk yemeye ko azakomeza umugambi wo kugura Twitter, urukiko rwa Delaware rumuha itariki ya 28 Ukwakira nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kugura uru rubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane ku Isi.

Kuri ubu Musk wayoboraga Tesla Inc. na SpaceX, yongeyeho na Twitter. Igurwa rya Twitter ryazanye n’impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwayo. Abahise birukanwa ni uwari Umuyobozi Mukuru, Parag Agrawal; uwari ushinzwe amategeko Vijaya Gadde, uwari ushinzwe imari, Ned Segal na Sean Edgett, wari umujyanama.

Leave A Reply

Your email address will not be published.