Polisi yerekanye abantu 8 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

7,305
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 8 bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Mugisha Ivan w’imyaka 36, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi.  

Aba bantu uko ari umunani Polisi y’u Rwanda yaberekaniye muri sitade ya Kicukiro mu Karere ka Kicukiro. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bose  bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki  ya 21 Mata ahagana saa kumi n’imwe n’igice,  bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Kwibuka30

CP Kabera yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rwa Mugisha Ivan harimo kubera ibirori bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abapolisi bahise bajyayo basanga   koko abantu bikingiranye mu cyumba bari mu birori  byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Mugisha.”

CP Kabera yibukije abaturarwanda ko bakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirikwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 kuko ntaho cyagiye kigihari.

Yagize ati “Igihe abantu bamaze gufatwa ntibakwiye kugira ipfunwe ry’ibyo bakoze binyunanyije n’amabwiriza yashyizweho na Leta ahubwo mbere y’uko bafatwa bakwiye kumva ko ibyo bakora bitemewe bakubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda, bakanarinda abandi iki cyorezo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu  bagikora ibirori bitemewe bibwira ko bihishe Polisi cyangwa izindi nzego  kuko ku bubfatanye n’abaturage ababikora bazajya bamenyekana. Abafashwe bigishijwe uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

Leave A Reply

Your email address will not be published.