Abapolisi b’u Rwanda baheruka kujya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bahawe ikaze

5,892
Kwibuka30

Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS), Gen. Aljadd Alimajal Mutasem ubwo yakiraga itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda baherutse kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo yabasabye gukomera ku ndangagaciro y’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bizwi ku bapolisi b’u Rwanda.

 Ibi Gen. Mutasem yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu kigo kibamo abapolisi b’u Rwanda mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile. Muri iyi Ntara haba abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse na bamwe mu bayobozi b’umuryango w’abibumbye n’ibikoresho bya Loni no kurinda ibikorwaremezo. Tariki ya 19 Mata nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 basoje igikorwa cyo  gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riri muri Sudani y’Epfo ni ikiciro cya 6(RWAFPU1-6), riyobowe na Chief Superintendent of Police Faustin Kalimba.

Gen. Mutasem  ubwo yasuraga abapolisi b’u Rwanda yari aherekejwe  n’abandi bayobozi barimo umuhuzabikorwa w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, Andrew Kudoro. Yari kumwe kandi  n’ushinzwe abapolisi baba mu gace ka Malakal ariwe Monique  Mosekiemang.

Kwibuka30

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe tariki ya 20 Mata, Gen Mutasen n’intumwa ayoboye beretswe ibikorerwa muri ako gace ka Malakal, imirimo ijyanye n’inshingano z’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Yanahuye kandi n’abayobozi b’amatsinda ari muri kariya gace ndetse anagirana ibiganiro n’abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri kariya gace.

Gen. Mutasem yahaye ikaze itsinda rishya ry’abapolisi b’u Rwanda bageze muri kariya gace anagaragaza icyize abafitiye bitewe n’ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura byaranze abo baje gusimbura ndetse bisanzwe binaranga  Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati”Nk’umuryango w’abibumbye turishimira uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda bari inaha i Malakal mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ariko cyane cyane tubashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu basivili.”

Yibukije abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ko inshingano zabo zo kurinda abasivili zirimo gihindurwa zikaba izo kubaka ubushobozi.

Gen. Matasem ubwo yaganirizaga abapolisikazi yabasabye guhora baterwa ishema ndetse no gushimishwa n’uruhare rwabo nk’abagore mu kugarura amahoro n’umutekano.

This image has an empty alt attribute; its file name is SouthSudan.jpeg
Leave A Reply

Your email address will not be published.