Polisi yerekanye Bwana Valens ucyekwaho kwambura abantu mu buryo bwa MOMO

5,245
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga yafashe uwitwa Niyonzima Valens w’imyaka 41 ucyekwaho  kwambura abantu amafaranga abinyujije kuri telefoni mu buryo bwa Mobile Money. Uyu mugabo uvuka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yafatiwe mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri uyu wa Gatatu akaba yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Niyonzima yavuze ko bibaga amafaranga abaturage babinyujije mu buryo bwa Mobile Money bababwira ko bahawe impano na MTN.

Yagize ati “Ubu bwambuzi bushukana twabutangiye turi 7 mu mwaka wa 2017 kugeza ubwo nafatwaga, gusa bamwe twagiye dutandukana mbisigaramo njye na mugenzi wanjye witwa Tuyisenge Emmanuel utarafatwa.  Uburyo tubikoramo, twoherereza umuntu ubutumwa bugufi buriho amafaranga  ubundi tukamuhamagara tumubwira ko yabaye umwe mu banyamahirwe bagenewe impano na MTN ingana n’ibihumbi 75 ariko mu by’ukuri ubwo butumwa bugufi twabaga duhaye uwo dushaka kwambura bwabaga ataribwo(igihuha). Iyo twamaraga kubumwoherereza twamubwiraga imibare akanda kuri telefoni ye kugira ngo yakire ayo mafaranga ndetse tukamubwira no gushyiramo umubare w’ibanga akoresha bikarangira amafaranga afite kuri telefoni ye aje kuri telefoni zacu.”

Yongeyeho ati “Nyuma y’uko tubonye ko ubu buryo twakoreshaga mbere abantu batangiye kubutahura twakoresheje ubundi buryo aho twahamagaraga umuntu tumubwira ko turi abakozi ba RURA, tukamubwira ko ikarita ye (sim card) bagiye kuyifunga kubera ko abaruweho sim cards zirenze 3 tukamwumvisha ko twamufasha gufunga izitamubaruyeho tukamubwira imibare akanda bikarangira amafaranga afite ayatwoherereje kuri mobile money yacu.”

Niyonzima yavuze ko yafashwe we na mugenzi we bamaze kwiba miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 bibye abantu barenga 150 muri bo uwo bibye menshi bakaba baramwibye  ibihumbi 898,000.

Kwibuka30

Niyonzima yavuze ko yicuza igihe yataye akora ibi byaha byo gushuka abantu abambura ibyabo ntagire inyungu akuramo usibye iyo gufatwa akaba agiye kubihanirwa, aboneraho gusaba bagenzi be bakibikora kubireka kuko nabo bazafatwa nk’uko nawe yafashwe atabizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa Niyonzima byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru ko hari umuntu wiba abaturage akoresheje ubwambuzi bushukana akabatwara amafaranga akoresheje uburyo bwa mobile money niko guhita imushakisha imufatira mu Murenge wa Kimisagara.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko bakwiye kuba maso bakirinda ababahamagara biyitirira inzego cyangwa ibigo badakorera kugeza naho babasaba umubare w’ibanga bakoresha muri telefoni zabo cyangwa bakababwira imibare bakanda muri telefoni zabo nyamara nta kindi bagamije uretse kubambura utwabo.

CP Kabera yavuze ko abafite ingeso cyangwa umugambi nk’uwo wakwambura iby’abandi bashatse babireka kuko batazabura gufatwa. Yavuze kandi ko bagishakisha abakoranaga na Niyonzima kugira ngo nabo bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe kandi ingingjo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Leave A Reply

Your email address will not be published.