Messi yasinye masezerano amugumisha muri BARCA yemera kugabanirizwa umushahara.

5,413
Kwibuka30
Barcelona agree five-year Messi deal and in talks to swap Griezmann for  Saúl | Barcelona | The Guardian

Lionel Messi wari umaze iminsi yararangije amasezerano n’ikipe ya Baracelona, birangiye yemeye kuguma muri iyi kipe ariko akagabanirizwa umushahara.

Ikipe y’ikigugu yo mu gihugu cya Espagne izwi nka FC BARCELONA yatangaje ko yagiranye amasezerano mashya na rutahizamu wayo w’ibihe byose bwana Lionnel Messi, ni amasezerano azatuma Messi akomeza kuba muri iyo kipe kugeza mu mwaka wa 2026.

Itangazo rya Barcelona rishingiye ku kuba hari abakinnyi bazava muri iyi kipe bigatuma Barça ishobora kubona amafaranga yo kwishyura umushahara w’uyu kapiteni wayo ukomoka muri Argentina.

Lionel Messi, w’imyaka 34, yari umukinnyi udafite amasezerano mashya ku buryo ikipe imushaka yashoboraga kumugura, nyuma yuko kontaro ye irangiye ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu.

Bivugwa ko ayo masezerano ku mwaka Messi azajya ahembwa miliyoni 123 z’amapawundi ni ukuvuga agera kuri miliyari 170 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kwibuka30

Ano masezerano ahise akuraho urujijo ndetse n’inkuru zavugaga ko Lionel Messi azerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, hari n’andi makuru yavugaga ko azerekeza mu ikipe ya Manchester City, bakabivuga bashingiye ku kuba Messi yaba yarigeze kugirana ibiganiro na Pep Guardiola usanzwe utoza ikipe ya Man City yo mu Bwongereza.

Ikipe ya Barça irimo no gutekereza ku masezerano yo kugurana abakinnyi, arimo rutahizamu wayo Antoine Griezmann n’umukinnyi wo hagati wa Atletico Madrid Saul Niguez, ifite igitekerezo cyo kugabanya ayo itanga ku mushahara.

Abakinnyi batabanza mu kibuga nka Abakinnyi batabanza mu kibuga nka Junior Firpo, Jean-Clair Todibo na Carles Alena, bamaze kugurishwa kugira ngo hongerwe ingengo y’imari y’ikipe, ariko bizacyenera ko hari abandi bakinnyi bakomeye na bo bagenda., Jean-Clair Todibo na Carles Alena, bamaze kugurishwa kugira ngo hongerwe ingengo y’imari y’ikipe, ariko bizacyenera ko hari abandi bakinnyi bakomeye na bo bagenda.

Two factors push Junior Firpo to Leeds as key transfer details emerge

Junior Firpo ari mu beretswe umuryango umusohora muri iyi kipe y’ikigugu kubera ikibazo cy’ubukungu muri Barca.

Messi ni we ufite umuhigo wo gutsindira Barcelona ibitego byinshi, ibitego 672, kandi yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya shampiyona ya La Liga, ibikombe bine bya Champions League na birindwi bya Copa del Rey.

Leave A Reply

Your email address will not be published.