Polisi yerekanye umugabo ukurikiranyweho kwica abantu abaciye imitwe

5,326

Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Bwana Usto wihimbye Youssouf, uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu abanje kubaca imitwe, uyu mugabo yafatanywe ama terefoni atatu y’abantu yishe.

Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina ry’irihimbano rya Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.

Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Kuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe abaciye imitwe.

Hafashimana aganira n’itangazamakuru yavuze ko yasangaga umuzamu asinziriye ahantu akora akazi k’izamu akamuca umutwe, ubundi akigendera.

Ati “Iyo byankundiraga nasigaga nibye aho hantu ariko nabona bidakunda nkigendera ariko ngasiga mwishe”.

Asobanura uburyo yishemo abo bantu bane, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba yatawe muri yombi atarabagezaho.

Yussuf avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2008 atangira kwiba mu mwaka wa 2012.

Uyu mugabo yiyemerera ko yatawe muri yombi tariki 3 Gashyantare 2023 afite telefone eshatu z’abantu batatu yari amaze iminsi yishe barimo Nshimiyimana Léonce, Gafaranga Vedaste na Niyonsenga Gedeon.

Nshimiyimana Léonce wari ufite imyaka 33, umurambo we wabonetse tariki 30 Mutarama 2023, uboneka mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo. Umurambo we wagaragazaga ko yishwe urubozo aciwe umutwe.

Tariki 18 Mutarama 2023, Niyonsenga Gedeon wari umuzamu, umurambo we wabonetse mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Tariki 15 Mutarama 2023, Gafaranga Vedaste w’imyaka 32, wari umuzamu umurambo we wasanzwe mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Tariki 30 Ukuboza 2022, abazamu babiri Hagenimana Vedaste w’imyaka 22 na Nzabagerageza Filmine w’imyaka 27 barindaga urugo rw’umuturage muri Kicukiro, bakomerekejwe bikabije mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Kibaya, Umurenge wa Nyarugunga.

Tariki 27 Ukuboza 2022, umwana wo mu muhanda witwa Matayo yasanzwe yishwe mu Mudugudu wa Uwateke, Akagari ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yishwe akaswe umutwe.

Umutwe w’umwana Hafashimana yiciye mu Rwampala wo ntiwabonetse, bikaba bikekwa ko watwawe n’amazi mu mugezi wa Nyabarongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije itangazamakuru ko uyu mugabo yafashwe kubera iperereza ryakozwe ku bufatanye n’abantu batangaga amakuru ku bantu babonaga ko bishwe ariko ntihamenyekane uwabishe.

Ati “Amakuru y’uyu mugabo yamenyekanye mu buryo bw’iperereza duhabwa n’abantu, noneho natwe tukabihuza n’ibimenyetso dusanga ateganya kuzica abandi benshi, ariko hakozwe iperereza ryihuse ku buryo dutekereza ko abandi yateganyaga kwica bitagishobotse.”
CP Kabera avuga ko abantu Hafashimana akekwaho kwica bose yagiye abica akoresheje umuhoro ndetse anemera ko ari we wagerageje kwica abazamu babiri mu Murenge wa Nyarugunga ariko baza kujyanwa ku bitaro bya Kanombe.

Hafashimana yiyemereye uruhare mu kwica abo bantu, ndetse ajya no kwerekana aho imirambo yagiye ayijugunya.

Comments are closed.