Undi mushoferi yafatanywe perimi y’incurano yaguze i Burundi

4,245
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Shema Alphonse w’imyaka 35 wafashwe yatwariraga ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros ku ruhushya rw’urucurano rwatangiwe mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ngo we ntiyigeze akorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga na rimwe.

Shema yatawe muri yombi ubwo yajyanaga ikamyo yatwaraga kuyisuzumisha ubuziranenge mu Kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu taliki ya 4 Gashyantare saa tatu za mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uretse no kuba urwo ruhushya yafatanywe ari urwo yaguze atigeze akora ikizamini cyo kuba azi gutwara imodoka, ari n’uruhimbano.

Yagize ati: “Shema ni Umunyarwanda wafashwe ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga, afite uruhushya rwo gutwara imodoka zo ku rwego B, C na E rw’uruhimbano rugaragaza ko rwatangiwe i Burundi.”

Ubwo yari amaze gufatwa, Shema yiyemereye ko uruhushya yagenderagaho ari uruhimbano yaguriye mu Kayanza mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2018 yishyuye amadolari y’Amerika 200.

Kwibuka30

Uyu Mugabo afashwe nyuma y’uko mu Cyumweru gishize muri iki Kigo hari hafatiwe undi mugabo w’imyaka 39, ubwo yari aje gusuzumisha ikamyo yatwaraga afite uruhushya rw’uruhimbano rugaragaza ko yemerewe gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C na D, yavuze ko yari yaraguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku madolari y’Amerika 200 ($200) mu myaka ibiri ishize.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

CP Kabera yaburiye buri wese ugitekereza kunyura mu nzira nk’iyi ngo abone uruhushya ko akwiye guhindura ibitekerezo bitaramukururira ibyago.

Ati: “Kugura no gutwarira imodoka ku ruhushya rw’uruhimbano bihanwa n’itegeko. Nyura mu nzira zemewe wige amategeko y’umuhanda, wige imodoka neza ukorere uruhushya rwemewe ureke izindi nzira ubona ko zikoroheye ariko zishobora kuguteza impanuka yakubuza ubuzima cyangwa ukaba wanafungwa.”

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.