Polisi yibukije ko buri muntu afite uburenganzira bwo gutunga perimi

5,151
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yibukije ko gutunga perimi ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda ko bityo bakwiye kwirinda kunyura mu nzira z’ubusamo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda inzira z’ubusamo bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga. Abantu baragirwa inama yo kunyura mu nzira zemewe kandi zoroshye zibafasha  kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga waba uvuye mu mahanga aje mu Rwanda akanyura mu nzira zemewe agahindurirwa agahabwa urwo mu Rwanda. 

Yavuze ko kugira ngo ubone urushushya rwa burundu ubanza gukorera uruhushya rw’agateganyo kandi byose bigakurikiza amategeko. 

Yagize ati “Kugira ngo ubone uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ugomba kuba  ufite imyaka 16 y’amavuko, ukagira indangamuntu, waba utari umunyarwanda ukaba ufite ikarita ndangampunzi cyangwa ikarita y’uko uri umunyamahanga ariko uba mu Rwanda zose zitangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga indangamuntu. Ugomba kwiyandikisha ku irembo ukabona igihe uzakorera ikizamini,mu gihe utsinze ikizamini wandikisha uruhushya rwawe unyuze ku rubuga irembo.”

CP Kabera yakomeje agaragaza ko iyo umaze kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga icyo gihe utangira kwiga gutwara imodoka kugira ngo ukore ibizamini byo guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. 

Ati “Iyo umaze kubona uruhushya rw’agateganyo utangira kwiga gutwara ibinyabiziga, moto cyangwa imodoka. Kugira ngo uhabwe uruhushya rwa burundu, ugomba kuba ufite imyaka 18 y’amavuko, kuba ufite uruhushya rw’agateganyo rugifite agaciro, kwiyandikisha unyuze ku irembo ugahabwa igihe cyo gukora ikizamini.Mu gihe watsinze wandikisha uruhushya ku rubuga irembo.”

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije n’abantu baba bafite uruhushya rwa burundu rwo mu mahanga  ko rukoreshwa umwaka umwe gusa ugahita usaba guhindurirwa. 

Ati” Uruhushya rwo mu mahanga rwo gutwara ibinyabiziga wemerewe kurukoresha umwaka umwe gusa uri mu Rwanda, nyuma ugasaba guhindurirwa ugahabwa urwo mu Rwanda. Wandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda usaba guhindurirwa uruhushya. Ibaruwa iherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu ukohereza kuri e-mail: dl@police.gov.rw”

CP Kabera yakomeje agaragaza ko mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage yagiye ifata abantu banyuze mu nzira z’ubusamo bakabona impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inkorano, ndetse hagiye hanafatwa abazikora.

Ati “Muri iki gihe haragaragara abakora ndetse n’abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano, bamwe bakoresha izo mu Rwanda abandi bagakoresha izo mu mahanga. Turasaba abaturarwanda  kunyura mu nzira zemewe  n’amategeko zo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aho kunyura mu nzira z’ubusamo zibashora mu gukora ibyaha bituma bamara imyaka myinshi muri gereza.  Buri muntu wese wishora  mu byaha agurisha cyangwa akoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano azafatwa ashyikirizwe ubutabera.”

CP Kabera yavuze ko uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda ruba rukoranye ubuhanga ariyo mpamvu ugerageje kwirwigana bihita bigaragara rugafatwa. Yabasabye kubwirinda kuko nabo bizabarinda gufungwa no gucibwa amande ateganywa n’amategeko. 

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.