Huye: Bwana HAKIZIMANA bamusanze ku giti yimanitse yapfuye

8,453
Huye District Office, Southern

Bwana Hakizimana Fabien w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bamusanze yimanitse mu giti yapfuye,

HAKIZIMANA Fabien Bamusanze amanitse mu giti cya avoka kiri mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyakagezi yapfuye yimanitse, abaturanyi bakavuga ko yaraye abikoze mu ijoro ryakeye.

Abaturanyi b’uwo musore batubwiye ko Uwo musore yabanaga na nyina mu rugo hamwe n’abavandimwe be.
Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko kwiyahura kwe kwaba kwaturutse ku makimbirane yari hagati ye na nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu hataramenyekana icyatumye uwo musore yiyahura ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Ati “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane twari tuzi mu muryango wabo. RIB yahageze kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.

Umurambo wa Hakizimana wajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Huye gukorerwa isuzuma.

Huye District Office, Southern
Leave A Reply

Your email address will not be published.