Polisi y’u Buholandi yataye muri yombi Umunyarwanda w’imyaka 71 ushinjwa Jenoside
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni Umunyarwanda wa kabiri utawe muri yombi mu Buholandi ashinjwa ibyaha bya Jenoside, nyuma y’undi witwa Venant Rutunga watawe muri yombi muri Werurwe umwaka ushize (2019).
Uwo Munyarwanda utavugwa amazina watawe muri yombi mu Buholandi, amakuru aturukayo aravuga ko ari umusaza w’imyaka 71 wigeze gukora muri banki akaba yari anafite farumasi mu Mujyi wa Kigali. Arashinjwa kuba yarandikaga amazina y’Abatusti ku rutonde yashyikirizaga interahamwe n’abasirikare bakicwa.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko we ubwe yagize uruhare muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Twabajije Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi, atubwira ko na bo bataramenya uwatawe muri yombi uwo ari we, ariko amakuru aturuka mu Buholandi aremeza ko u Rwanda rwasabye ko yakoherezwa kuburanirishirizwa aho yakoreye ibyaha, nyuma y’imyaka 20 ishize asabye ubuhungiro mu Buholandi.
Gutabwa muri yombi kwe bibaye nyuma y’amezi atanu ashize mu Bufaransa bataye muri yombi Félicien Kabuga, ushinjwa gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho byakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenocide yakorewe Abatutsi.
Félicien Kabuga, ku wa Mbere yoherejwe gufungirwa mu rukiko rwa La Haye, aho agomba kuburanishwa ku byaha birindwi bifitanye isano na Jenoside ariko byose arabihakana.
Uwo Munyarwanda utavugwa amazina w’imyaka 71 watawe muri yombi mu Buholandi, ni uwa kabiri ufatiwe muri icyo gihugu, nyuma ya Venant Rutunga w’imyaka 69 wafashwe ku itariki 19 Werurwe muri 2019.
Mu 1994 Rutunga yari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku buhinzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, muri ISAR Rubona hari hahungiye abantu basaga 100 barimo abagago, abagore n’abana bose biciwe imbere mu kigo, nyuma y’uko Venant Rutunga ahamagaje interahamwe n’abasirikare kuza kubica.
Comments are closed.