Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo babeshyaga ko batanga za permis

8,121
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho ubutekamutwe barimo babiri biyitaga abapolisi bakabeshya ko batanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga n’undi umwe wigisha imodoka wabashakiraga abakiriya bifuza izi mpushya.

Aba bagabo uko ari batatu bafashwe na Polisi y’igihugu nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mubo bari bagiye gutekaho imitwe witwa Sewabeza Anastase.

Sewabeza avuga ko yahamagawe n’umwe muri aba bagabo bari basanzwe baziranye wigishirizaga imodoka i Nyamirambo, akamusaba ko yamurangira abantu bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Sewabeza wari usanganywe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, akimara kumva ibyo uyu mwarimu amubwiye ngo yahise akeka ko ari abatekamutwe maze ahitamo kuvuga ko na we nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite kugira ngo azabatahure.

Yagize ati “Nahamagawe n’umuntu wari usanzwe wigisha imodoka ampamagara ambwira ko afite abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini ku Muhima arangije ambwira ko bashyira umuntu ku mugereka bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka”

Sewabeza akomeza avuga ko yagiye ku Muhima kubonana n’umwe muri aba biyitaga abapolisi.

Ati “njyayo ku munsi wa mbere tujya kubonana n’aba bagabo biyitaga abapolisi, umwe avuga ko afite inyenyeri eshatu undi avuga ko afite imwe. Tugezeyo uwavugaga ko afite inyenyeri eshatu tumusanga mu kigo ku Muhima kuko hariya abantu benshi bajyayo gusaba serivisi zitandukanye”.

Uyu wiyitaga umupolisi yasabye Sewabeza ko basohoka bakavuganira hanze y’ikigo. Ati “yarambwiye ati hano kuhumvikanira ntabwo biba byoroshye mureke tujye hanze abe ariho tujya kubikorera”.

Kwibuka30

Nyuma yo gusohokana n’uyu wiyita umupolisi ngo yahise amusaba kujya i Nyamirambo kuri Stade kureba mugenzi we kuko ngo niwe wagombaga kumushyira ku rutonde.

Sewabeza akomeza agira ati “Tugeze i Nyamirambo bambwiye ko nzazana amafaranga ibihumbi 350 hanyuma nkazategereza iminsi 14 nkabona kujya gufata uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu nitwaje urw’agateganyo”

Kuko nta mafaranga yari yitwaje, Sewabeza yabasabye ko bahura undi munsi yiteguye, maze ku munsi wakurikiyeho barongera bahurira i Nyamirambo ubundi abaha indangamuntu ye nk’uko bari babimusabye kugira ngo babone uko bamwandikisha ku Irembo.

Sewabeza wari wamaze kubatahura mu nzira bataha yagiye avugana na Polisi, maze nayo ntiyatinda ihita ihagera ibata muri yombi.

N’ubwo uyu mugabo afite ibimenyetso byose bigaragaza ko koko bavuganye birimo ibiganiro byo kuri telefone, amafoto n’ubutumwa bugufi, aba batawe muri yombi nta n’umwe wemera icyaha ndetse bavuga ko ntaho bamuzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, akaboneraho no gusaba abanyarwanda kwirinda uguca inzira z’ubusamo.

Ati “Umuntu akaza akakubeshya ko uramuha ibimumbi 350 akaguha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga! Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rugura ibihumbi 50 ni cyo giciro Leta yashyizeho. Ukora ikizamini ugatsinda ukabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwawe none kuki utanga ibihumbi 350 biguze impushya zirindwi?”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abanyarwanda bakwiye gushishoza, bagasesengura neza ibyo abantu bababwira, babona hari aho badasobanukiwe bakabaza polisi.

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.